LATEST NEWS
Ikoranabuhanga
Abafatabuguzi ba MTN barinubira gukatwa amafaranga
Publish Date: mardi 2 juin 2015
VISITS :1032
By admin

N’ubwo itumanaho rikoresha Telefone zigendanwa rikomeje gutera intambwe ishimishije mu Rwanda, aho abanyarwanda benshi usanga baritabiriye kuzikoresha ugasanga bibafasha gukemura ibibazo bitandukanye, bamwe mu bakoresha itumanaho rya MTN barinubira uburyo basigaye batwarwa amafaranga ntacyo bayakoresheje.

Iyi serivisi abakiriya b’iri tumanaho bakomeje kugaragaza ko ibabangamiye cyane, kuko bashyira amafaranga muri telefone bajya guhamagara bagasanga ntayarimo kandi batigeze bayakoresha.

Bamwe mu bakoresha itumanaho rya MTN twaganiriye, baduhaye ingero z’amafaranga bashyira muri telephone akagenda batayakoresheje kandi bikaba bikunze kubabaho inshuro nyinshi.

Mu kiganiro ku murongo wa telefone twagiranye n’ushinzwe kwakira abakiriya muri MTN kuri numero 456 ahagana sa sita na 30, yavuze ko kuba amafaranga y’umukiriya agenda biterwa no kuba hari serivisi yagiyemo atabizi neza, aha yatanze urugero rwa Facebook itwara amafaranga y’u Rwanda asaga 32 ku munsi.

Biramutse bibaye impamo ko umukiriya ajya muri serivisi adasobanukiwe nubwo bashimangira ko ntazo baba bagiyemo, byaba ari ikibazo, kuko aho u Rwanda rugana ibintu byinshi ahanini biri kugenda bikorerwa kuri telephone. Usibye guhamagarana, twavuga nko kohererezanya amafaranga, kwishyura ifatabuguzi ry’ibintu bitandukanye, kwishyura imisoro n’ibindi.

Niba buri munsi umukiriya umwe abashije gutaka ko yatwawe amafaranga 50 y’u Rwanda, muri Miliyoni zisaga 3,5 z’abakoresha itumanaho rya MTN baba bataka akabakaba Miliyoni 175 ku munsi.

Nubwo hari abavuga ko hari n’igihe kinini bamara nta mafaranga bafite muri telefone, Hari n’abataka ko babura amafaranga arenze 500 ku munsi bitewe n’uburyo bakoresha telefone.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO
d’ Amour

Rwose ikibazo cy'ubujura bwa MTN kirakabije muri serivise zayo zose umucyecuru wanjye bamutwara 50 frw kumunsi kandi ibya facebook ntabyo azi rwose turasaba RURA kuturenga kuturenganura !

n.c

NIBATANGE CODE ZIZO SERVICE ABANTU BAJYE BAZIVAMO MUGIHE BABIKENEYE icyo nicyo gitekerezo natanga

Papa

RURA yitaye kuri transport gusa. Niho igerageza gushyira Ibintu ku murongo. Nihagurukire itumanaho rwose,abantu amafaranga agiye kuzabashiraho.

KA

Njyewe uyu munsi nagujije 1000 rwf mpita nkoresha 400rwf akokanya ayandi barayatwara mu minota itageze kwi 10 nyagujije. mbajije ngo bafite ikibazo barabikemura nubu

kibwa

Jye ntabwo ahubwo narinzi ko arijye wagowe gus ! jye hari numbwo bantwara na 3,000, 5000, nahamagara ngo ni application zabaye dawnloaded kandi ntazo nigeze dawniloading ! ahubwo RURA ni itabare.

Basirimu

Biratangaje kuba bavuga ngo umuntu akoresha service atabizi. Sinemeranya nabo kuko iyo ugiye kubibabaza barya iminwa. Bagombye guha umuntu urupapuro ruriho ukuntu amafaranga yakoreshejwe kuko byose binyura mu mashini zabo. Ahubwo bo barayakoresha bakabyitirira nyiri telefone. N'izindi campany za telefone si shyashya, ahubwo RURA izabihagurukire cyangwa bashyireho ahandi hantu hakora contrôle y'ubwo bujura hatandukanye na service yabo niho bazaba inyangamugayo.

Didier

njyewe mfite phone itari smart phone ark iyo nshizemo amafrnga 200 hagashira nkamasaha2 ntayahamagaje nsanga hari ayavuyeho hagasigara 170 gutyo gutyo, ubu mtn ngiye kuyivaho. na servise zayo zijyanye na internet zirahenze kandi igenda gahoro ? i


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Rulindo : Mu mwiherero w’ Abanyamabanga Nshingwabikorwa basabwe gutyaza ubwenge

Rulindo : Mu mwiherero w’ Abanyamabanga Nshingwabikorwa basabwe gutyaza...

Exclusive : Apple, Google to pay $324 million to settle conspiracy lawsuit

Exclusive : Apple, Google to pay $324 million to settle conspiracy...

Global community Ejo Heza mu gikorwa cyo kwigisha gusoma no kwandika hifashishijwe telefoni

Global community Ejo Heza mu gikorwa cyo kwigisha gusoma no kwandika...

Urubuga Rushyashya.net rwabazaniye Version Mobile

Urubuga Rushyashya.net rwabazaniye Version Mobile

Itangwa ry’ ibihembo by’ abanyamakuru byari urusimbi

Itangwa ry’ ibihembo by’ abanyamakuru byari urusimbi

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda