LATEST NEWS
Ikoranabuhanga
Global community Ejo Heza mu gikorwa cyo kwigisha gusoma no kwandika hifashishijwe telefoni
Publish Date: mardi 4 février 2014
VISITS :282
By admin

Itorero ADEPR mu Rwanda rifite imishinga itandukanye ifasha abanyetorero ndetse n’ abanyarawanda muri Rusange mu buryo bwo kwiteza imbere.

Ni muri urwo rwego umushinga Global community ejo heza ukorera muri iri torero wateguye amahugurwa kuva tariki ya 04 kugeza kuya 07 Gashyantare 2014 kuri hoteli le Petit Prince ku itaba i Butare, aya mahugurwa akaba agamije kwigisha gusoma no kwandika hifashishijwe telefoni ngendanwa.

Aganira n’ itangazamakuru Rulangangabo Andreas uhagarariye umushinga Global community ejo heza ukorera muri ADEPR, yadutangarije ko uyu mushinga ugamije kwigisha gusoma no kwandika hifashishijwe telefoni ngendanwa.

Rulangangabo Andreas agira ati, “Turi guteganya igikorwa gikomeye cyane cyo kwigisha abantu bakuze gusoma no kubara binyujijwe kuri telephone mugikorwa kizaba kuva tariki ya 4 kugeza kuya 7 Mutarama 2014, tukabigisha uburyo bwo gukoresha telephone kuko telephone isigaye atari iyo guhamagara no kwitaba gusa ahubwo isigaye ifasha abantu mu kubika amafaranga no kuyohererezanya mu buryo butandukanye, bityo bikazafasha aba bantu mu kwiteza imbere hakoresheje igikoresho cya telephone mu kwizigamira.”

Uyu mushinga uzamara imyaka 5, ubu hakaba hashize imyaka igera kuri 2 utangiye. Ni umushinga ugiye kumara imyaka itatu. Uyu mushinga ukorera mu turere 8 tugize igihugu cy’ u Rwanda, ariko kuri iyi gahunda y’ ikoreshwa rya telefoni kubiga gusoma no kwandika ikaba itangirira mu karere ka Huye ikazagezwa mu tundi turere nyuma nkuko bikomeza bitangazwa na Rulangangabo Andreas.

Uyu mushinga nkuko twabigarutseho haruguru ukorera mu turere umunani ariki ku ikubitiro bikaba bihereye mu karere ka Huye ahazahugurwa abazajya guhugura 50 bazajya guhugura abatazi gusoma no kwandika kuko iri torero muri Huye honyine bahafite amasomero 50.

Usibye iki gikorwa muri gahunda y’ umushinga harimo kwigisha gukorana n’ ibigo by’ imari, gusoma no kwandika, kwizigamira ndetse no kwigisha abantu ibijyanye n’ imirire myiza.

Twabibutsa ko aya mahugurwa ateganijwe tariki ya 04 kugeza kuya 07 Gashyantare 2014 kuri hoteli le Petit Prince ku itaba i Butare, aya mahugurwa akaba agamije kwigisha gusoma no kwandika hifashishijwe telefoni ngendanwa.

Source : www.rwandagospel.com

IBITEKEREZO
mitsi

ANDRE komeza uhugure abo banyarwanda naho abirirwa basebya ADEPR N,ubuyobozi bwayo nibakomeza kubona ibyiza bakora bazabemera kandi nibatanabemera UHORAHO azarushaho kubishimira.ABAYOBOZI BASHYA BA ADEPR NDABEMERA BARAKORAgusa nzabareba mbagire inama kuko harabo bashyize mumyanya yo hejuru batabifitiye ubushobozi,ntibazabirukane ariko babashyire ahabakwiye naho ubundi birakabije umuntu udashobora gufata ikaramu ngo akore raporo ubwe,yahabwa kuyobora abanyabwenge.naho ibyo kubahimbira ibyaha ntacyo bimaze abobandika ibyaha byabandi niba bo batabikora baziyamamaze tuzabatora.kutiga si ubusembwa ahubwo ni amateka nimubungabunge abantu mubashyire mumyanya ikwiye aho nabo bumva bashobora kandi abarengana bose mubarenganure.murebe ko IMANA idasuka imigisha abasakuza bagatangara.mukomereIYABAHAMAGAYE NI IYOKWIZERWA


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
11 barangije amasomo yo gutwara indege bigishirijwe mu Rwanda

11 barangije amasomo yo gutwara indege bigishirijwe mu Rwanda

Rulindo : Mu mwiherero w’ Abanyamabanga Nshingwabikorwa basabwe gutyaza ubwenge

Rulindo : Mu mwiherero w’ Abanyamabanga Nshingwabikorwa basabwe gutyaza...

Exclusive : Apple, Google to pay $324 million to settle conspiracy lawsuit

Exclusive : Apple, Google to pay $324 million to settle conspiracy...

Urubuga Rushyashya.net rwabazaniye Version Mobile

Urubuga Rushyashya.net rwabazaniye Version Mobile

Itangwa ry’ ibihembo by’ abanyamakuru byari urusimbi

Itangwa ry’ ibihembo by’ abanyamakuru byari urusimbi

NEW POSTS
Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

10-04-2017

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera...

Col. Chance Ndagano wari Umucamanza mu rukiko rwa gisilikare niwe wagizwe umuyobozi mushya wa Rwandair

7-04-2017

Col. Chance Ndagano wari Umucamanza mu rukiko rwa gisilikare niwe wagizwe...