LATEST NEWS
Ikoranabuhanga
Itangwa ry’ ibihembo by’ abanyamakuru byari urusimbi
Publish Date: vendredi 13 décembre 2013
VISITS :566
By admin

Nyuma y’ igihe hatanzwe amatangazo ahamagarira abanyamakuru gutanga inkuru bagiye bakora, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane ni bwo hatanzwe ibihembo ku bakoze inkuru, n’ ibiganiro byiza.

Ni byiza ko hatanzwe ibihembo kuko ibi bizatuma abanyamakuru mu Rwanda bakora birushijeho kandi bakorere abanyarwanda.

Mu itangwa ry’ ibihembo hagaragaye igisa n’ ikizateza umwiryane hagati y’ abanyamakuru, kuko icyagaragaye nuko uburyo abanyamakuru babitekerezaga atari ko byagenze.

Umukino w’ urusimbi ni umukino utemewe mu mategeko y’ u Rwanda, nifashishije ijambo urusimbi ngendeye ku kiciro cy’ ikiganiro (Talk Show) cyaje ku mwanya wa mbere.

Ikiganiro cyaje ku mwanya wa mbere gitambuka kuri televiziyo y’ u Rwanda kandi kitari live, mu gihe ikiganiro cyaje ku mwanya wa kabiri gitambuka live hakanatangwa ibitekerezo kandi inzego zigakurikirana aho bitagenda bigahita bikosorwa.

Ku cyiciro cy’ umunyamakuru wakoze inkuru icukumbuye na cyo nticyavuzweho rumwe, abaganiriye na rushyashya.net bose bagarutse kuri iki cyiciro bavuga ko ibyacyo bitari bisobanutse.

Icyiciro cyishimiwe na benshi ni ku munyamakuru w’ umwaka. Marie Louise Uwizeye umuyobozi w’ ikinyamakuru intego ni we munyamakuru w’ umwaka wahawe miliyoni 4 bikishimirwa n’ abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byigenga.

Hakwiye kugira igikosorwa ubutaha kandi hakanitabwa ku banyamakuru bamaze igihe mu itangazamakuru, kuko na bo bakoze kandi baracyakora byinshi biteza imbere abanyarwanda.


Mu guhemba abanyamakuru hari abayobozi banyuranye barimo Minisitiri Jean Philbert Nsengimana, Mitali Protais, Ndayisaba Fidele.


Umunyamakuru Theo Barasa uhagarariye abanyamakuru Liliane Uwineza na Angelbert Mutabaruka bakorana ikiganiro goodmorning Rwanda cyaje ku mwanya wa 2. Gitambuka kuri Flash FM.

Umunyamakuru Munyarukumbuzi wahembewe ikiganiro akora kuri televiziyo y’ u Rwanda. Ikiganiro cye ni cyo cyaje imbere ya goodmorning Rwanda (Talk Show).

Umunyamakuru w’ umwaka Marie Louise Uwizeye ahabwa cheque.

Jean Paul Kayitare / Rushyashya.net

Photo : Deus

IBITEKEREZO
mazembe

Abanyamakuru bara buze mu Rwanda Indaya nizo zisigaye zihembwa ngo n'abanyamakuru, Paul Kagame azagezahe impanuro, mu byukuri si niyumvisha uburyo umuntu yitwa umunyamakuru w'umwaka quelle qualites uyu mukobwa afite mwitanzamakuru ?, quelle experience ? minim de respect , igitangaje nuko bikorwa aba professionel babirebera ntihagire icyo babivugaho,ibi n'ugupfo bya umumwuga w'itangazamakuru.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
11 barangije amasomo yo gutwara indege bigishirijwe mu Rwanda

11 barangije amasomo yo gutwara indege bigishirijwe mu Rwanda

Rulindo : Mu mwiherero w’ Abanyamabanga Nshingwabikorwa basabwe gutyaza ubwenge

Rulindo : Mu mwiherero w’ Abanyamabanga Nshingwabikorwa basabwe gutyaza...

Exclusive : Apple, Google to pay $324 million to settle conspiracy lawsuit

Exclusive : Apple, Google to pay $324 million to settle conspiracy...

Global community Ejo Heza mu gikorwa cyo kwigisha gusoma no kwandika hifashishijwe telefoni

Global community Ejo Heza mu gikorwa cyo kwigisha gusoma no kwandika...

Urubuga Rushyashya.net rwabazaniye Version Mobile

Urubuga Rushyashya.net rwabazaniye Version Mobile

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda