LATEST NEWS
Imiyoborere myiza
Abasifuzi 2 b’Abanyarwanda bari mu bazasifura imikino ya CHAN 2016
Publish Date: dimanche 27 décembre 2015
VISITS :1474
By Admin

Impuzamashyirahamwe y’ umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” yamaze gutangaza abasifuzi 34 bazasifura imikino ya CHAN 2016 izabera mu Rwanda kuva taliki 16 Mutarama kugeza 07 Gashyantare 2016. Muri aba basifuzi 34 harimo 2 bakomoka mu Rwanda.

Aba basifuzi ni Munyemana Hudu usifura hagati mu kibuga ndetse na Ndagijimana Theogene umusifuzi wo ku ruhande. Nk’uko tubikesha Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, aba basifuzi 34 bazaba bari mu Rwanda kuva taliki 13 Mutarama 2016 aho kuri iyi taliki bafite isuzumwa ry’uko bahagaze.

Munyemana Hudu (imbere ufite umupira),umwe mu basifuzi b’Abanyarwanda bazasifura CHAN 2016

Abasifuzi bose bazasifura CHAN 2016

Abasifuzi bo hagati ni Abdi Charef Medhi (Algeria), Bernard Camille (Seychelles), Denis Dembele (Cote d’Ivoire), Ibrahim Nour El Din (Egypt), Daniel Bennet (South Africa), Kordi Med Said (Tunisia), Mohamed El Fadil (Sudan), Nampiandrza Hamada (Madagascar), Keita Mahamadou (Mali), Ali Lemghaifry (Mauritania), Malang Diedhiou (Senegal), Zio Ephrem Juste (Burkina Faso), Davies Omweno (Kenya), Hudu Munyemana (Rwanda), Joeph Lamtey (Ghana) na Thierry Nkurunziza (Burundi).

Abasifuzi ko ku ruhande ni Mokrane Gourari (Algeria), Ndagijimana Theogene (Rwanda), Mark Ssonko (Uganda), Oamogestse Godisamang (Botswana), Noupue Nouegoue Elvis (Cameroon), Dina Bienvenu (Benin), Serigne Cheikh Toure (Senegal), Ahmed Hossam Taha (Egypt), Tesfagiorghis Berha (Eritrea), David Laryea (Ghana), Mamdy Tere (Guinea), Sullaymane Sosseh (Gambia), Marwa Range (Kenya), Mahamadou Yahaya (Niger),Hensley Petrousse (Seychelles), Khumalo Steven (South Africa),Theophile Vinga (Gabon) na Nabina Blaise Sebutu (RDC).

Imikino ya CHAN igiye kuba ku nshuro ya 4. Izitabirwa n’amakipe 16 ari mu matsinda 4, itsinda A harimo u Rwanda, Morocco, Cote d’Ivoire na Gabon rizakinira kuri Sitade Amahoro. Itsinda B harimo RDC, Cameroon, Ethiopia na Angola rizakinira i Huye. Itsinda C rigizwe na Tunisia, Niger, Guinea na Nigeria rizakinira kuri Sitade i Nyamirambo naho itsinda D rigizwe na Zimbabwe, Zambia, Uganda na Mali rizakinira i Rubavu.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umujyi wa Amsterdam wahaye Perezida Kagame umwambaro w’ikipe ya Ajax

Umujyi wa Amsterdam wahaye Perezida Kagame umwambaro w’ikipe ya...

Gatsibo : Abaturage bafatanije na polisi barubaka sitasiyo ya polisi izatwara miliyoni 32

Gatsibo : Abaturage bafatanije na polisi barubaka sitasiyo ya polisi...

Bamwe mu bayobozi baratungwa agatoki mu kubangamira imiturire mu Rwanda

Bamwe mu bayobozi baratungwa agatoki mu kubangamira imiturire mu...

Gicumbi : Abanyeshuri ba Gishambashayo barasaba ubuvugizi

Gicumbi : Abanyeshuri ba Gishambashayo barasaba ubuvugizi

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...