LATEST NEWS
Imiyoborere myiza
Bamwe mu bayobozi baratungwa agatoki mu kubangamira imiturire mu Rwanda
Publish Date: jeudi 19 février 2015
VISITS :580
By admin

Mu kiganiro cyunguranabitekerezo cyabaye kuri uyu wa 18 Gashyantare 2018 – cyahuje Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe guteza imbere imiturire(Rwanda Housing Authority) abanyamakuru n’abakozi bashinzwe imiturire mu turere tw’u Rwanda hongeye gutungwa agatoki bamwe mu bayobozi b’ibanze bareka abaturage bakubaka mu buryo bunyuranye n’amategeko bitewe n’inyungu babifitemo.hakaba hanagarutsweho nanone igishushanyo mbonera kitubahirizwa mu turere.

Muri iki kiganiro, ikigo gishinzwe guteza imbere imiturire cyongeye gusaba ko mu rwego rwo kubahiriza igishushanyo mbonera haba mu mujyi wa Kigali no mu turere twose tw’igihugu abayobozi b’inzego zose bafite uburenganzira bwo gutanga ibyemezo byo kubaka barasabwa gukoresha ukuri kugira ngo birinde ingaruka bitera abanyarwanda bose muri rusange iyo habayeho gutanga ibyangombwa byo kubaka hagendewe ku kimenyane cyangwa ruswa.

Bimaze kugarara ko akenshi amakosa menshi aba mu gutanga ibyemezo byo kubaka aterwa n’abayobozi babishinzwe aho bashobora guhabwa ruswa cyangwa bagakoresha ikimenyane bagatanga ibyemezo binyuranije n’igishushanyo mbonera. Ingaruka zibaho nyuma zirengerwa gusa n’abahawe ibyangombwa.

Muri iki kiganiro umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire Esther Mutamba yagarutse ku gishushanyo mbonera kitubahirizwa avuga ko igituma igishushanyo mbonera kitubahirizwa ari abantu bahabwa ibyemezo bakabikoresha uko bitari, atanga urugero ko umuntu ashobora kuza agasaba icyemezo cyo gusana, yamara kugihabwa akubaka bushya cyangwa yaba yemerewe kubaka inzu y’amagorofa abiri, akiyubakira iy’amagorofa ane.

Ibi ngo bitera ingaruka nyinshi haba kuri nyiri inzu ndetse n’igihugu kuko umusanzu yagatanze asora upfa ubusa n’iterambere rikwiye rikadindira.

Mutamba Esther umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire

Mutamba avuga ko iki kibazo cyakemuka ari uko buri munyarwanda wese yumvise ko kubaka bagendeye ku gishushanyombonera bimureba cyane ko kiba cyarakozwe hitawe no ku banyarwanda b’ejo hazaza bitewe nuko u Rwanda ari igihugu gito kandi umubare w’abagituye ugenda wiyongera cyane.

Abayobozi b’uturere bo barasanga kubahiriza igishushanyombonera gishya bigoranye kuko ibyemezo byinshi biba byaramaze gutangwa ndetse bamwe baranatangiye kubaka. Kuri iki kibazo hasobanuwe ko iyo umuntu yatangiye kubaka igishushanyo mbonera kitaraza kiba kitamureba.

Hongeye kugarukwa ku kibazo cya ruswa n’ikimenyane kigaragara kuri bamwe mu bayobozi. Kuri iki kibazo kigaragara mu bayobozi batandukanye mu gutanga ibyemezo byo kubaka, usanga abaturage batinda guhabwa ibi byemezo.

Byasobanuwe ko umuntu wese ushaka icyemezo cyo gusana agomba guhabwa igisubizo mu gihe kitarenze iminsi 30 naho ushaka icyemezo cyo kubaka akakibona mu gihe kingana n’umwaka kugeza ku myaka itanu bitewe n’inyubako.

Alphonse Munyankindi / Rushyashya.net

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umujyi wa Amsterdam wahaye Perezida Kagame umwambaro w’ikipe ya Ajax

Umujyi wa Amsterdam wahaye Perezida Kagame umwambaro w’ikipe ya...

Gatsibo : Abaturage bafatanije na polisi barubaka sitasiyo ya polisi izatwara miliyoni 32

Gatsibo : Abaturage bafatanije na polisi barubaka sitasiyo ya polisi...

Gicumbi : Abanyeshuri ba Gishambashayo barasaba ubuvugizi

Gicumbi : Abanyeshuri ba Gishambashayo barasaba ubuvugizi

Urubanza rwa Col Byabagamba na Brig Gen Rusagara rwongeye gusubikwa

Urubanza rwa Col Byabagamba na Brig Gen Rusagara rwongeye gusubikwa

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda