LATEST NEWS
Imiyoborere myiza
Gicumbi : Abanyeshuri ba Gishambashayo barasaba ubuvugizi
Publish Date: mardi 3 février 2015
VISITS :366
By admin


Abanyeshuri ba GISHAMBASHAYO mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi barasaba intumwa za rubanda kubegereza amashuri kugira ngo imyigire yabo igende neza.

Bamwe mu banyeshuri b’ umurenge wa Rubaya ubarizwa mu karere ka Gicumbi bavuga ko kuba amashuri abari kure bituma bahura n’ ingorane zitandukanye kugeza nubwo bamwe bava mu ishuri kubera gucika intege zo kujya kwiga kure bityo bagasaba intumwa za rubanda kubakorera ubuvugizi kugirango begerezwe amashuri kuko ahari ari kure.

Aba banyeshuri batuye muri centre ya GISHAMBASHAYO mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi bavuga ko hari umusozi muremure bamwe bazamuka bajya kwiga abandi bakajya Cyumba, ibintu bavuga ko bituma amasomo yabo atagenda neza aho bavuga ko bituma abana bakiri bato bacika intege bakanava mu ishuri.

Aba banyeshuri baganiriye na Radio Ishingiro dukesha iyi nkuru bagize bati : “ Dore uriya musozi uri hakurya ujya Bungwe mu karere ka Burera niwo tuzamuka tujya kwiga cyangwa se tukazamuka Cyumba, ibi biratubabaza kuko tugera mu rugo bwije iyo tuva ku ishuri nkatwe twiga muri Nine(Nine Years Basic Education : Uburezi bw’ Ibanze bw’ Imyaka Icyenda) bityo tukabura uko dusubira mu masomo”.



Hon Gatabazi Jean Marie Vianney abanyeshuri ba Gishambashayo bakeneye ubuvugizi bwawe.

Izi mpungenge zo kuba amashuri ari kure yabo kandi abanyeshuri bazisangiye n’ ababyeyi aho basaba ko ubuyobozi bwakora ibishoboka byose bukabegereza amashuri kugira ngo imyigire y’ abanyeshuri igende neza kuko hari n’ abareka ishuri bitewe no kwiga kure.

Umwe mu babyeyi yagize ati :” Abana bacu kujya ku ishuri baravunika, cyane cyane abiga ku mashuri y’ ibanze urabona ko ari bato bazamuka hariya hejuru abandi bakazamuka iriya abandi bakajya Cyumba, umwana muto w’ imyaka itandatu hari igihe yanga kujya kwiga bitewe nuko baba biga kure bikaba ngombwa nanjye mu mirimo yanjye ko nkererwa nkirwa mu rugo nkategereza ko amasaha agera kugira ngo umwana abone uko ajya ku ishuri”.

Ubuyobozi bwo buvuga ko bugiye gukora ubuvugizi kugira ngo iki kibazo gishakirwe umuti kandi ngo usibye no muri RUBAYA ngo n’ ahandi kiri mu karere ka Gicumbi kigiye gushyirwamo imbaraga,.

GATABAZI Jean Marie Vianney, umudepite mu nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda na we avuga ko iki ari ikibazo gikomeye ariko ngo bagiye kugikorera ubuvugizi ndetse baganire n’ ubuyobozi bw’ akarere ka Gicumbi kandi ngo bigomba gukorwa mu gihe cya vuba.

Gatabazi ati :”Ni ikibazo gikomeye abana ba Gishambashayo hariya bazamuka imisozi bajya Cyumba hejuru abandi bakazamuka imisozo bajya mu mudugudu wa Kabeza abandi bakazamuka imisozi bajya za Burera, abana bato b’ imyaka itanu, itandatu urumva ni ibintu bidashimishije, ibyo tuzabikorera ubuvugizi, hari n’ abandi bantu benshi byababaje ku buryo twifuza yuko kiriya gikorwa cyo kubegereza amashuri byakemuka vuba, tuzabiganira ku rwego rw’ akarere ariko tuzanabikorera ubuvugizi kimwe n’ ahandi muri aka karere n’ ibindi bibazo twagiye twakira ku buryo bikemuka vuba.

Amashuri naramuka yubatswe akegerezwa abanyeshuri muri uyu murenge wa Rubaya ndetse n’ ahandi hari ikibazo cyuko ari kure yabo mu karere ka Gicumbi byazongera ireme ry’ uburezi dore ko hari nk’ aho abanyeshuri bacika intege bakava mu ishuri cyangwa se bakaniga igihe gito mu gihe baba bakererewe ari na byo ngo bitera bamwe umusaruro muke mu ishuri.

Alphonse Munyankindi / Rushyashya.net

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umujyi wa Amsterdam wahaye Perezida Kagame umwambaro w’ikipe ya Ajax

Umujyi wa Amsterdam wahaye Perezida Kagame umwambaro w’ikipe ya...

Gatsibo : Abaturage bafatanije na polisi barubaka sitasiyo ya polisi izatwara miliyoni 32

Gatsibo : Abaturage bafatanije na polisi barubaka sitasiyo ya polisi...

Bamwe mu bayobozi baratungwa agatoki mu kubangamira imiturire mu Rwanda

Bamwe mu bayobozi baratungwa agatoki mu kubangamira imiturire mu...

Urubanza rwa Col Byabagamba na Brig Gen Rusagara rwongeye gusubikwa

Urubanza rwa Col Byabagamba na Brig Gen Rusagara rwongeye gusubikwa

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda