LATEST NEWS
Imiyoborere myiza
Ntawatsinda Kagame mu matora ataha “Abaturage bamubonamo umutabazi wanatinyutse agaca ibikingi” ( Igice cya 5 )
Publish Date: lundi 27 juillet 2015
VISITS :1525
By admin

Mu gice cya gatatu n’icya kane cy’iyi nyandiko twerekanye uburyo Kagame atinyuka abanyarwanda bakabimukundira, ariko twibanda ku mitinyukire ye ku bihugu binini byiha guha u Rwanda amabwiriza no kubantu bo hanze y’igihugu barwanya u Rwanda. Muri iyi nyandiko isoza iyo mitinyukire, turagaruka hano mu Rwanda.

Mu bihugu byinshi usanga abantu bari mu myanya yo hejuru mu butegetsi barigize intakoreka zikora icyo zishatse. Abo bantu tuvuga bo mu myanya yo hejuru mu butegetsi harimo Abaminisitiri, Abasirikare bakuru cyangwa Abapolisi bafite amapeti yo hejuru, Abakuru b’intara, ba Meya n’abandi….

Inkotanyi zikiri mu ishyamba zasabwaga kwihangana zibwirwa yuko matunda yako mbere (ibyiza/umusaruro biri imbere).

Igihugu kimaze gufatwa, ryajambo rya matunda yako mbere rigomba kuba ryaragumye mu mitwe yabenshi ariko noneho babona yuko ya matunda bayagezeho !

Igihugu gifatwa abajenosederi bashoreye imbaga y’abantu babatwara iyo za Zaire, hari imitungo yasigaye idafite ba nyirayo. Ntabwo abantu bari batahutse bari gushakirwa amahema cyangwa ngo barare hanze kandi hari amazu adatuwemo.

Byari ngombwa rero yuko abo bari batahutse bitiza ayo mazu. Benshi koko bari bazi yuko ari ukwitiza bakazayavamo ba nyirayo bagarutse. Ariko hari abandi batabibonaga nko kwitiza. Ahubwo bakabona ari ukubohoza, yuko ahari abaye ayabo burundu. Niyo mpamvu aho kubyita kwitiza babyitaga “kubohoza” kandi bakanabikorana umururumba kuko hari abafataga amazu arenze umubare w’ayo bagakeneye !

Perezida Paul Kagame wabaye Visi Perezida Igihugu kimaze gufatwa

Aho impunzi za 94 zitahukiye, benshi mu bari mu mazu yabo bayabashubije nta ngorane ariko hakaba n’abandi bangaga kuyabasubiza. Aha niho Kagame yagaragaje yuko ashobora kuba atinyuka. Yatanze amabwiriza yuko buri muntu agomba kwihutira gusubiza imitungo beneyo nta mananiza ayo ariyo yose, utazabyubahiriza akabihanirwa bikomeye.

Benshi koko iyo mitungo bayishubije beneyo ariko habaho n’abandi bakomeje kuzana amananiza yo gusubiza amazu y’abandi bavuga yuko abo bayakurikirana atari ay’abo ahubwo baza biyita yuko ari benewabo ba nyiramazu ! Ndibuka ijambo rya Kagame ryari ririmo n’uburakari avuga ati : “se ko abo bantu baza biyita benewabo na banyira mazu, wowe uyagumamo wiyita iki ?” Uko niko ikibazo cy’amazu y’amabohozanyo cyakemutse !

Lt. Col. Rose Kabuye wayoboraga MVK, mu gihe cyo kubohoza ntacyo yari yakoze

Nyuma y’aho icyo kibazo cyo kubohoza imitungo y’abandi gikemukiye, haje irindi bohoza ariko noneho ridatwara iby’abandi ariko ritwara ibya leta. Ryari ibohoza ry’umururumba ariko wanakwita ubusambo butazirikana !

Ntawe utazi yuko u Rwanda ari igihugu gito kandi gituwe n’abantu benshi. Wagatekereje yuko ibi abayobozi bo hejuru babizi kurusha abo bayobora. Ariko muribuka bya bikingi byo mu ntara y’uburasirazuba, mu byahoze ari intara za Kibungo n’Umutala. Bamwe mu ba Minisitiri, Abasirikare bo hejuru, Abayobozi b’ibyahoze ari amaperegitura baragiye bigabira ibikingi bitagira uko bingana.

Tekereza ku gihugu nk’u Rwanda umutegetsi akigabira igikingi kigera kuri hegitari 600, umuturage usanzwe afite ubusa busa. Urahembwa umushahara ugera kuri miliyoni y’amafaranga, ufite ikimodoka cya Leta n’amavuta utagura, ukigabira ibikingi binini cyane mu gihe umuturage udahembwa n’ijana afite isambu y’ubusabusa. Ubu ni bwa busambo twavuze butazirikana !

Ukuntu Kagame yakemuye iki kibazo, cyari cyarananiye Mutsindashyaka, we ubwe yigiriyeyo, abaturage barabizi, kandi abo baturage nibo batora, n’ Umujenerali uwari ufite hegitari 600 cyangwa 500 yasigiwe 25 gusa.

Hari urugero rufatika rugaragaza yuko koko abaturage aribo batora kandi bazirikana. Mu matora y’abadepite ya 2003 RPF yabonye amajwi menshi mu ntara zose usibye mu Mutara. Aho Kagame akemuriye neza ikibazo k’ibikingi, RPF na Kagame wayo bakomeza kubona amajwi menshi mu matora yakurikiyeho.

Ahandi usanga n’abakuru b’ibihugu batinya abajenerali ariko Kagame iyo yamenye uwakoze amakosa arafata gafunga cyangwa agashyira ku gatebe. Kagame yanga umuyobozi cyangwa umusilikare wiba iby’abaturage, akishyira hejuru muzi ibyo abitwa ba Sam Nkunsi bari barigize ubuse barihe ? Ingero ni nyinshi kandi abaturage barabimukundira cyane kuko nta muntu wahohotera umuturage yitwaje icyo aricyo !

(BIRACYAZA)

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

Nagirango mbwire Tuza ko Kagame atacyemuye ikibazo cy'amazu cyonyine kuko urebye uko yakemuye ibibazo utatekereza ko byari gukemuka wavuga uti"uyu ni Salomon Imana yahaye u Rwanda " Imana imuhe umugisha kdi imurinde. Hanyuma twibere mu mahoro.

Nagirango mbwire Tuza ko Kagame atacyemuye ikibazo cy'amazu cyonyine kuko urebye uko yakemuye ibibazo utatekereza ko byari gukemuka wavuga uti"uyu ni Salomon Imana yahaye u Rwanda " Imana imuhe umugisha kdi imurinde. Hanyuma twibere mu mahoro.

Muhayimana Fericien

Uyu Musaza Ntasanzwe Kuko Nabazungu Baramutinya Akor,ikiringombwa

Tuza

Iki nicyo kintu gikuru kagame yakoze nka prezida wa banyarwanda bose . Sikenshi abamurwanya tumushima ariko uko yakemuye kiliya kibazo cyamazu inkotanyi zari zabohoje byo njye ndabimushimira cyane !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ruswa Urayirya nayo ikakurya ! Tugarure Ubumuntu !

Ruswa Urayirya nayo ikakurya ! Tugarure Ubumuntu !

Umujyi wa Amsterdam wahaye Perezida Kagame umwambaro w’ikipe ya Ajax

Umujyi wa Amsterdam wahaye Perezida Kagame umwambaro w’ikipe ya...

Gatsibo : Abaturage bafatanije na polisi barubaka sitasiyo ya polisi izatwara miliyoni 32

Gatsibo : Abaturage bafatanije na polisi barubaka sitasiyo ya polisi...

Bamwe mu bayobozi baratungwa agatoki mu kubangamira imiturire mu Rwanda

Bamwe mu bayobozi baratungwa agatoki mu kubangamira imiturire mu...

Gicumbi : Abanyeshuri ba Gishambashayo barasaba ubuvugizi

Gicumbi : Abanyeshuri ba Gishambashayo barasaba ubuvugizi

NEW POSTS
Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...