LATEST NEWS
Imiyoborere myiza
Perezida Kagame yahawe igihembo cyo kugarura icyizere mu Banyarwanda no kwimakaza demokarasi
Publish Date: dimanche 15 novembre 2015
VISITS :520
By Admin

Perezida Paul Kagame yahawe igihembo cya Grand Prix MEDays 2015, igikombe yaherewe mu nama ihuje abakuru b’ibihugu na za guverinoma n’abayoboye inzego zinyuranye zifata ibyemezo, baganira ku bibazo binyuranye byugarije Isi, izwi nka MEDays 2015, iri kubera muri Maroc.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya munani, yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 11 ikazasozwa kuwa 14 Ugushyingo 2015.

Perezida Kagame yashyikirijwe icyo gihembo kubera uruhare yagize mu guteza imbere amahoro na Demokarasi, MEDays Grand Prix, hashingiwe ku buryo yagaruye icyizere mu Banyarwanda, akanashyira igihugu mu murongo w’ubwigenge na demokarasi.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye ikigo Amadeus Institute gitegura iyi nama, ari nacyo cyamushyikirije igihembo.

Yagize ati "Iki gihembo mpawe na Amadeus Institute gifite ibisobanuro bikomeye kuri njye ubwanjye kimwe natwe twese.”

Yakomeje avuga ko icyo gikorwa kigaragaza ko habayeho ukuzirikana indangagaciro zihuriweho nk’ ishingiro y’urugendo rw’ubwigenge, bakanazirikana ukudaheranwa n’ibibazo kw’Abanyarwanda.

Yakomeje agira ati "Ikintu cy’ ingenzi mwamenya ku Rwanda ntabwo ari uko Jenoside yabaye ahubwo ni uburyo twavuye muri ayo mahano. Amahoro ni intangiriro y’ubukungu n’iterambere. Ariko na none birenze kuba ari uko nta bugizi bwa nabi buhari."
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko amahoro nyayo ari mu myumvire, agashoboka iyo abaturage bubashywe nk’ abantu kandi bakagira uruhare mu miyoborere.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwahisemo kubakira iterambere ryarwo ku mudendezo, umutekano, kwiha inshingano n’imiyoborere ishingiye kuri demokarasi izira uguhezwa.

Ku birebana n’ ubufatanye bw’ibihugu byose, Perezida Kagame yavuze ko imbogamizi ikomeye ihari ari uko hari ikibazo cy’ ibihugu byisuzugura, mu bikorwa bigamije gushyira ibihugu byose hamwe, ku buryo ngo uburenganzira bw’ ibihugu bikennye cyangwa by’abirabura mu kugena imibereho ikenewe, bukemangwa.

Yakomeje agira ati “Dushobora guhitamo gukorera hamwe, tugashyiraho uburyo butubereye kandi burambye tugomba kubaho.”

Perezida Kagame yanavuze ko amateka ya Afurika agena isano hagati y’ibihugu byose, bityo hakaba hakenewe ko ibihugu byose bihuza intego.

Yakomeje agira ati “Inyungu zacu ni ugukorana si uguhangana […] binyuze mu gukorana nibwo dushobora kugera ku bwisanzure bwo gukorera icyiza abaturage bacu n’uturere twacu.”

Ibyo ngo bigomba kunyura mu gushyigikirana mu gukora ibyiza, bitari uguhishirana mu bintu bibi nk’uko bamwe babyitirira Afurika.

Umukuru w’Igihugu yanashimye Maroc yakiriye iyi nama, avuga ko bafite amateka yihariye, abasaba gusura u Rwanda batabanje kwaka Visa, anavuga ko yizeye ko abashoramari bo muri icyo gihugu bazaza gushora imari yabo mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Amadeus Institute,Brahim Fassi Fihri nawe yashimye ahazaza u Rwanda ruri kwitegurira, avuga ko ari intangarugero kuri Afurika yose kandi bigaragaza ko ahahise hatagomba gukomeza kubera igihugu imbogamizi.

Igihembo cya Grand Prix MEDays cyashyikirijwe Perezida Kagame, mu 2014 cyari cyahawe Mehdi Jomaa wari Perezida wa Tunisia.

Iyi nama iteraniye Tanger muri Maroc, byitezwe ko izitabirwa n’abagera kuri 2500 barimo Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma, Abaminisitiri, abayobozi mu nzego zinyuranye za Politiki n’imiryango itegamiye kuri Leta n’ impuguke, aho bafata imyanzuro bagatanga n’ibitekerezo bifatika ku ngingo zinyuranye.

Igihe.com

IBITEKEREZO
Hope

Iryo ni ishema ry'abanyarwanda twese.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Gatsibo : Abaturage bafatanije na polisi barubaka sitasiyo ya polisi izatwara miliyoni 32

Gatsibo : Abaturage bafatanije na polisi barubaka sitasiyo ya polisi...

Bamwe mu bayobozi baratungwa agatoki mu kubangamira imiturire mu Rwanda

Bamwe mu bayobozi baratungwa agatoki mu kubangamira imiturire mu...

Gicumbi : Abanyeshuri ba Gishambashayo barasaba ubuvugizi

Gicumbi : Abanyeshuri ba Gishambashayo barasaba ubuvugizi

Urubanza rwa Col Byabagamba na Brig Gen Rusagara rwongeye gusubikwa

Urubanza rwa Col Byabagamba na Brig Gen Rusagara rwongeye gusubikwa

NEW POSTS
Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera - Perezida Kagame

23-01-2017

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera -...

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

23-01-2017

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye...

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...