LATEST NEWS
XXXXXXXXXXXXXXXXXXXXXXX
Twagiramungu alias Rukokoma yayobotse umutwe w’ iterabwoba FDLR
Publish Date: mercredi 29 janvier 2014
VISITS :866
By admin

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Mutarama 2014,Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ihuriro FCLR-UBUMWE.Iryo huriro rigizwe na PS Imberakuri na FDLR. Ku ruhande rwa RDI Rwanda Rwiza,iryo shyaka rihagarariwe na Faustin TWAGIRAMUNGU na ho ku ruhande rwa FCLR,iryo huriro rihagarariwe n’umuyobozi wa FDLR muri iki gihe ari we Gen Major BYIRINGIRO Victor.

Hari hashize iminsi bivugwa ko Faustin TWAGIRAMUNGU akorana na FDLR mu bikorwa by’iterabwoba, none inkuru ibaye impamo.Abandi bagabo ni ab’iki ?FDLR yakunze kugaragara mu bikorwa byo guhungabanya umutekano hirya no hino mu Gihugu,mu bikorwa by’iterabwoba ndetse no bundi bugizi bwa nabi.

FDLR ntihemukira abayarwanda gusa,n’abanyamahanga bazi ubugome bwayo.Abayigoreweho ni abaturage bo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo .Ikomeje kugikoramo ibikorwa byinshi by’ubugizi bwa nabi : gushoza intambara ku banyagihugu,ubusahuzi,ubwicanyi,gufata abagore ku ngufu...

FDRL TWAGIRAMUNGU yishoyemo kandi yiyemeje kubera umuvugizi mu binyamakuru no ku maradiyo mpuzamahanga ifatwa nk’umutwe w’Iterabwoba ku isi.Umunyamategeko Charles KAMBANDA uba mu gihugu cy’Amerika yarayiburaniye ariko aratsindwa !Kwiyemeza gukorana na FDLR ni ukwiyemeza kuba icyihebe nk’ibindi byose tuzi ku isi.Ese mama Faustin TWAGIRAMUNGU ni we ugiye gusimbura Ben Laden ?Guhitamo gukorana na FDLR ni ugutangaza ku mugaragaro ko uri umwanzi w’u Rwanda n’abanyarwanda.Kandi umwanzi akwiye kurwanywa.
Ibikorwa bya FDLR kuva yatangira kugeza ubu birivugira.


FDLR ifatwa nk’ umutwe w’ iterabwoba ku isi.

Nta cyiza ishakira abanyarwanda usibye kubavutsa umutekano baharaniye,gusenya ibyiza bagezeho,kubiba urwango n’amacakubiri.Kuyoboka FDLR ni ukugarura CDR,MRND,MDR Parmehutu,MDR Power…FDLR ikomeje gushaka kwica,kurimbura abanyarwanda,gukomeza jenoside yahagaritswe na FPR Inkotanyi no kugarura politiki yo gukumira no gutoteza abatutsi ya KAYIBANDA na HABYARIMANA.Noneho se Rukokoma abaye umuyoboke wa HABYARIMANA ?

Faustin TWAGIRAMUNGU wiyemeje kuyoboka umutwe w’abicanyi no kurwanya FPR atari mu ruhando rw’ibitekerezo gusa ahubwo ari ukwica abaye ibya nyamwangiyobyavuye wanze uwamuhaye inka.FPR Faustin TWAGIRAMUNGU yahagurukiye kurwanya,akaba yiyemeje gushyira imbere ubwicanyi,ni yo yamukuye mu menyo ya rubamba muri 1994.Koko burya ngo isi ntigira inyiturano kandi uwiturwa ineza n’uwo yayigiriye abagira Imana.

Faustin TWAGIRAMUNGU wishyize ku rutonde rw’abagizi ba nabi amaze iminsi yivuga ibigwi,yishongora ko yafashije FPR.Ariko se buriya ushyize mu kuri,ari FPR na TWAGIRAMUNGU uwafashije undi ni nde ?Ese ajya azirikana ko FPR yamukuye hagati y’umupfu n’umupfumu ikongera ikamugira umuntu ?

FPR ni yo yagize Faustin TWAGIRAMUNGU Minisitiri w’Intebe n’ubwo yitwaza ko yari m masezerano ya Arusha.Nyamara kwandikwa muri ayo masezerano na byo abikesha FPR.Aho azenguruka hose i Burayi atuka FPR yamukamiye,nta kindi arisha cyangwa agenderaho by’amaco y’inda atari ukugenda avuga ko yigeze kuba Minisitiri w’Intebe.

Asinyana na FDLR,Faustin TWAGIRAMUNGU yikujijemo ubugome yiyemeza kurwana.Ariko se arabona uru rugamba arimo gushoza azarutsinda ?Imana ikunda u Rwanda n’abanyarwanda.Niba yizeye intsinzi yo gushaka kumena amaraso y’inzirakarengane nazeyuke,umutego we mutindi uzamushibukana.

Faustin TWAGIRAMUNGU yari asanzwe akina iyo mu kirere none agiye gukina iy’imbunda n’imipanga.Kwifatanya na FDLR ni ugushaka gutoneka abanyarwanda ubabwira ko ushaka kongera gukora indi jenoside.Ubwo ari wo murongo wa politiki afashe,ntashobora kubigiramo umugisha ahubwo arikunguye.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
picasso

ntabwo FDRL igaragara kurutonde rwimitwe yiterabwoba . yari yashyizweho mbere ubwo abanyamerica bicirwaga uganda . ariko nyuma yo kuburanishwa kwabafashwe basanze arabere ikurwaho ubwo . kdi yari kurutonde rwamerica gusa dore ko nta definition yiterabwoba ibihugu byose bikomeye birabona . mureke kongera kubeshya abanyarwanda

bazishaka claver

wowe wanditse ibi binyoma paul mbangurunuka arakwibikiye reka kwamamaza ibinyoma

uriumusenzi

twasomye wikpedia ivuga umutwe witerabwoba, fdrl ntawo iriho ahubwo nabonyeho fpr, sinzi impavu wenda wadusobanurira.

Gakara Faustin

Ntabwo FDLR iri ku rutonde rw'imitwe yiterabvwoba ! abanyarwanda ntitukabeshywe nk'abana ! abantu bari muri FDLR benshi bavutse nyuma ya 94, none se ntubona ko na MONUSCO yatangaje ko FDLR kuri 70 % atari aba jénocidaires ? uyu mutwe rero ntabwo ari umutwe w'iterabwoba ntitukibeshye byanditse he ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Washington:u Rwanda rwongeye gutera utwatsi raporo ya Human Right Watch

Washington:u Rwanda rwongeye gutera utwatsi raporo ya Human Right...

Hollande officialise sa rupture avec sa compagne

Hollande officialise sa rupture avec sa compagne

KUKI ABANYAPOLITIKI BIYITA NGO NI OPOZISIYO BATINYA GAHUNDA YA « NDI UMUNYARWANDA » ?

KUKI ABANYAPOLITIKI BIYITA NGO NI OPOZISIYO BATINYA GAHUNDA YA « NDI...

Amayobera ku rupfu rwa Patrick Karegeya

Amayobera ku rupfu rwa Patrick Karegeya

Iraq forges new strategy to defeat fighters

Iraq forges new strategy to defeat fighters

NEW POSTS
Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...