LATEST NEWS
XXXXXXXXXXXXXXXXXXXXXXX
Washington:u Rwanda rwongeye gutera utwatsi raporo ya Human Right Watch
Publish Date: dimanche 26 janvier 2014
VISITS :233
By admin

U Rwanda rwahakanye ibikubiye muri raporo nshya y’impuguke za ONU aho ruregwa kuba umutwe wa M23 waba uri gukusanyiriza abarwanyi ku butaka bwarwo ugerageza kongera kwiyubaka, bifatwa nko kurenga ku bikubiye mu masezerano y’amahoro.

Intumwa y’u Rwanda yungirije m’ Umuryango w’Abibumbye, Oliver Nduhungirehe akaba kuri uyu wa Kane mu ijambo rye akaba yavuze ko raporo nshya impuguke za ONU zashyikirije Akanama Gashinzwe Umutekano kw’isi ikubiyemo amakuru adafite aho ashingiye yise ibihuha.

Intumwa ya ONU muri Congo Kinshasa ikaba muri uku kwezi yaratangaje ko hari amakuru yizewe avuga ko umutwe wa M23 uri kwinjiza abarwanyi mu gisirikare ushaka uburyo wakongera kwisuganya mu bikorwa bya gisirikare n’ubwo hari amasezerano y’amahoro uhuriyeho na leta ya Congo Kinshasa ari nayo yahagaritse ibikorwa bya gisirikare kuri uyu mutwe.

Amakuru agaragara muri raporo y’izi mpuguke avuga ko u Rwanda rushyigikira umutwe wa M23 rukanakoresha abasirikare b’uyu mutwe ariko ibi bigahakanwa n’igihugu cy’u Rwanda .

Mu masezerano y’amahoro umutwe wa M23 ukaba usabwa kuba ishyaka rya politike ugahagarika ibikorwa bya gisirikare byose.

Si ubwa mbere raporo y’Impuguke za ONU isohoka ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ariko mu gihe cyose izi raporo zitandukanye zagiye zisohokamo u Rwanda rukaba rutarahwemye kugaragaza ko ziba zikubiyemo ibinyoma aho ruvuga ko zikorwa zishingiye ku nyungu ya binyarazo aho gushyira ahagaragara ukuri.

Ikaze Frank/Rushyashya.net

IBITEKEREZO
haruna

loni twarayimenye iba ishaka kujijisha no kuyobya abanyarwanda kubera ubugwari yagaragaje mu gutabara abanyarwanda muri 1994. ibi rero ndabishingira kuko ibi birego bizamuka mu gihe twinjiye muri gahunda yo gutegura kwibuka cg se kwibuka nyirizina , tugomba kurenga ibi maze tugakomeza inzira y'iterambere twatangiye


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Twagiramungu alias Rukokoma yayobotse umutwe w’ iterabwoba FDLR

Twagiramungu alias Rukokoma yayobotse umutwe w’ iterabwoba FDLR

Hollande officialise sa rupture avec sa compagne

Hollande officialise sa rupture avec sa compagne

KUKI ABANYAPOLITIKI BIYITA NGO NI OPOZISIYO BATINYA GAHUNDA YA « NDI UMUNYARWANDA » ?

KUKI ABANYAPOLITIKI BIYITA NGO NI OPOZISIYO BATINYA GAHUNDA YA « NDI...

Amayobera ku rupfu rwa Patrick Karegeya

Amayobera ku rupfu rwa Patrick Karegeya

Iraq forges new strategy to defeat fighters

Iraq forges new strategy to defeat fighters

NEW POSTS
Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis Ababa

23-01-2017

Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis...

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera - Perezida Kagame

23-01-2017

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera -...

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

23-01-2017

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye...

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika