LATEST NEWS
Imiyoborere myiza
Umujyi wa Amsterdam wahaye Perezida Kagame umwambaro w’ikipe ya Ajax
Publish Date: mercredi 7 octobre 2015
VISITS :596
By Admin

Mu ruzinduko rw’akazi agirira mu Buholandi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame bizwi ko akunda imikino yashyikirijwe umwambaro w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Ajax Amsterdam FC.

Uyu mwambaro Perezida Kagame yawushyikirijwe ubwo kuwa Mbere tariki 5 Ukwakira 2015, yakirwaga ku meza na Minisitiri w’Ubuhinzi w’ubwami bw’u Buhalandi, Sharon Dijksman ari kumwe n’abashoramali batandukanye.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Flickr rushyirwaho amafoto y’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame yashyikirijwe uyu mwambaro w’amabara y’umweru n’umutuku uriho izina rye ndetse na numero 10.

Bisanzwe bizwi ko Perezida Kagame ari umufana ukomeye w’ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza, ariko ntawe ushidikanya ko ari n’umukunzi w’imikino muri rusange kuko ahari n’irushanwa rihuza amakipe yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ryamwitiriwe (CECAFA Kagame Cup).

Nyuma y’uko Perezida Kagame aganiriye n’Abanyarwanda baba ku mugabane w’u Burayi kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, yagiranye ibiganiro n’Umwami w’u Buholandi Willem-Alexander.

Perezida Kagame ashyikirizwa umwambaro wa Ajax Amsterdam FC (Ifoto/Perezidansi)

Ikipe ya Ajax Amsterdam ni iya mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona yo mu Buholandi izwi nka ‘Eredivisie’, ikaba yaranyuzemo abakinnyi b’ibihangange nka Luis Suarez ubu ukinira FC Barcelone ukomoka muri Uruguay n’abandi.

Izuba Rirashe

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yahawe igihembo cyo kugarura icyizere mu Banyarwanda no kwimakaza demokarasi

Perezida Kagame yahawe igihembo cyo kugarura icyizere mu Banyarwanda no...

Ruswa Urayirya nayo ikakurya ! Tugarure Ubumuntu !

Ruswa Urayirya nayo ikakurya ! Tugarure Ubumuntu !

Gatsibo : Abaturage bafatanije na polisi barubaka sitasiyo ya polisi izatwara miliyoni 32

Gatsibo : Abaturage bafatanije na polisi barubaka sitasiyo ya polisi...

Bamwe mu bayobozi baratungwa agatoki mu kubangamira imiturire mu Rwanda

Bamwe mu bayobozi baratungwa agatoki mu kubangamira imiturire mu...

NEW POSTS
Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

10-04-2017

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera...