LATEST NEWS
Imyidagaduro
Abahanga bagaragaje uburyo bwo gukora imibonano mpuzabitsina bufasha umugore gusama
Publish Date: mardi 15 décembre 2015
VISITS :1345
By Admin

Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bemeza ko atari uburyo (position) bubonetse bwose bwo gukora imibonano mpuzabitsina bworohereza uwifuza gusama kubigeraho.

Umwe muri aba bahanga Dr Marilyn Glenville mu bushakashatsi bwe yagaragaje ko ku mugore wifuza gusama, imibonano mpuzabitsina ikorwa mu gihe cy’uburumbuke (Fertile period), aho umugore aba agomba kuryama agaramye maze umugabo akaba ari we ujya hejuru.
Uyu muganga asobanura ko mu gihe umugabo ari hejuru y’umugore, igitsina cye cyinjira nta nkomyi kikagera kure mu nda ibyara y’umugore iba ifungutse neza, bigatuma cyegera umuyoboro uboneza ku ntanga ngore, maze mu gihe cyo gusohora k’umugabo bigatuma intanga ze zihuta zisanganira intanga ngore, bigahura bigakora urusoro ruzatanga umwana.

Ibi ngo bitandukanye n’ubundi buryo bunyuranye bwo gukora imibonano mpuzabitsina ; nko kuba umugore yajya hejuru y’umugabo, kwicara cyangwa se guhagarara, kuko ubu buryo bwo bushobora gukora umupaka ubuza intanga ngabo inzira yo kujya guhura n’iy’umugore, aho zitisanzura mu rugendo rwazo zijya gutera inda, aha ngo akaba ari na ho usanga kenshi izi ntanga ngabo zangirika zikameneka hanze y’inda ibyara.

Ni mu gihe nyamara ngo inda ibyara yakira neza intanga ngabo ikanazihamana mu gihe umugore aryamye agaramye, bityo ngo na nyuma y’imibonano, izi ntanga zakiriwe n’inda ibyara zishobora kubonekamo itanga umusaruro, mu gihe izatambutse mbere zaba zahuye n’inzitizi ituma zidashyikira intanga ngore.

Dr Marilyn yabwiye Daily Mail ati “Abakora imibonano mpuzabitsina bashobora kubikora mu buryo butandukanye mu gihe ari ukwishimisha bisanzwe, ariko si uburyo bubonetse bwose bwafasha mu gihe bifuza umusaruro w’uruhinja muri iki gikorwa […], igipimo cy’imiryango yabuze urubyaro irarushaho kwiyongera kuko batazi uburyo bwiza bworohereza nyababyeyi kwakira umwana.”

Uretse kujya hejuru k’umugabo, ngo kuba umugabo yaturuka inyuma y’umugore bapfukamye nabyo byatanga umusaruro, ariko bikaba mu gihe umugabo asumba umugore gusa, kuko bifasha umugabo kuboneza neza mu nda ibyara y’umugore aho umuyoboro wayo uba usa n’ucuramye bityo akinjira neza kandi intanga zikihuta, mu gihe iyo bareshya ngo umuyoboro w’inda ibyara uba utambitse, bityo umugabo yasohora intanga ntizive aho ziri ngo zijye gushakisha aho ingore iri.

Ikindi uyu muganga agaragaza mu bushakashatsi bwe, ni uko abifuza gusama baba bakwiye kwitondera ibijyanye n’imirire yabo, by’umwihariko kwirinda ikawa n’ibisindisha niba bishoboka, cyangwa se kugabanya kubinywa.

Ubundi bushakashatsi nk’ubw’abahanga mu binyabuzima, Robin Baker na Mark Bellis, bwo bwagaragaje ko kurangiza k’umugore mu gihe cy’imibonano, nabyo byongera ubushobozi bwe bwo gutwita, gusumba igihe umugore atabashije kurangiza.

Umuganga w’indwaza z’abagore mu Rwanda na we yagize icyo abivugaho
Kimwe n’ubu bushakashatsi, aganira na IGIHE, Dr Iba Mayele, na we yemeje ko atari buri buryo bwose bwo gukora imibonano mpuzabitsina bufasha gusama.

Aha yagize ati “Uburyo buzwi hose (standard) bufasha gusama, ni mu gihe umugore aryamye agaramye, umugabo akajya hejuru […].”

Icyakora yongeraho ko mu bo yakira, nta wigeze amugana asaba inama ku buryo (position) bwo gukora imibonano mpuzabitsina bwamufasha kubona umwana, dore ko ngo ubwo buryo busanzwe bukoreshwa na benshi.

Ku bijyanye n’imirire y’abifuza gutwita, Dr Iba yemeranya n’iby’ubu bushakashatsi buvugwa mu bika bya mbere by’iyi nkuru, aho agira ati “Ibisindisha, ikawa n’ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku bushobozi bw’umugore bwo kubasha gusama.”

Avuga ko mu gihe ibi byabaye byinshi mu maraso y’umugore, bishobora kugera ubwo nyababyeyi yiremamo imisemburo isa n’uburozi bwangiza intanga ngabo, bityo akaba atagishoboye gusama.


M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...