LATEST NEWS
Imyidagaduro
Abahanzi bahawe igihe ntarengwa kugira ngo batangire gusora
Publish Date: jeudi 24 décembre 2015
VISITS :280
By Admin

Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyashyizeho itariki ntarengwa kugira ngo abahanzi bazabe bamaze gutanga umusoro.


Ubanza ni Bruce Melodie, TMC na Knowless

Abahanzi bari bameshejwe igihe bazajya bishyuriraho umusoro, ariko ntibabikora mu mwaka wa 2013.

Mu kiganiro umuyobozi ushinzwe amategeko muri RRA, Kagame Charles yagiranye n’abahanzi bagera muri 30 yabasabye ko bagomba kwishyura umusoro ku bihangano byabo.


Butera Knowless , S/SGT Robert Kabera na Tom Close

Kagame yababwiye ko babariwe amande y’ubukererwe gusa, ariko bazishyura umusoro ku nyungu, bashingiye ku nyungu bakuye mu bihangano byabo.

Yabasabye ko buri muhanzi agomba kwisuzuma kuva atangiye kwinjiza amafaranga y’ibihangano bye, bitarenze taliki 31 Werurwe 2016 buri muhanzi akazaba amaze kugaragariza RRA amafaranga azishyura.

Kagame yibukije abahanzi ko kandi umuntu cyangwa ikigo gikoresheje umuhanzi kizajya kimwishyurira 15% mbere y’uko umuhanzi aririmba.

Yanenze abahanzi banze kwitabira ibisobanuro by’uburyo bazajya bishyura imisoro mu kigo cy’imisoro n’amahoro.

Kagame yagize ati “twakoze amahugurwa n’abahanzi ku bijyanye n’imisoro hitabira abahanzi 70 ariko tubahamagaye ngo basobanurirwe uburyo bagomba kwishyura imisoro haza abatarenze 30.”

Umwe bakozi ba RRA, Uwigoroye Jeanne yababwiye ko gusora ari ukubaka igihugu, ati “ ibikorwa mukora byose mudatanze umusoro ntacyo mwaba mumariye igihugu.”

Uwigoroye yababwiye ko imisoro idashyirwa mu mifuka y’abakozi ba RRA , ahubwo yubaka igihugu, ati “nta misoro namwe nk’abahanzi ntabwo mwatera imbere ndetse n’ibihango byanyu nta gaciro byagira.”

Umuhanzi Tom Close, mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko batanze kwishyura umusoro kuko bazi agaciro ko kwishyura umusoro ariko batari bazi neza uburyo bagomba kwishyura.

Butera Knowless yavuze ko yishimiye kuba RRA, itanze imbabazi ku bahanzi batishyuye umusoro ariko bagiye gushyiramo imbaraga bakishyura kuko bamenye inyungu yo kwishyura umusoro.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...