LATEST NEWS
New section No6
Abakinnyi b’Amavubi bakinnye CECAFA bagenewe miliyoni 48
Publish Date: samedi 19 décembre 2015
VISITS :484
By Admin

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bitabiriye CECAFA y’ibihugu yabereye muri Ethiopia bazagabana miliyoni 48 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni nyuma y’uko Amavubi atsindiwe ku mukino wa nyuma na Uganda 1-0.

Umwe mu bakozi ba Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo (MINISPOC) yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko buri mukinnyi wese witabiriye CECAFA azabona miliyoni 1 n’ibihumbi 500 by’agashimwe ko babashije kurenga amatsinda ndetse bakagarukira ku mukino wa nyuma.

Yagize ati “aya mafaranga mu minsi mike araba ageze ku makonti y’aba bakinnyi ndetse n’abatoza kuko ibisabwa byose twamaze kubikora ubu igisigaye ni ukubona amafaranga yabo”.

Avuga ko mu minsi iri imbere aba bakinnyi bazaba bamaze kubona amafaranga yabo nkuko bisanzwe bigenda ku makipe yose y’igihugu yabashije kubona itike yo kuzamuka mu matsinda ndetse no kugera ku mikino ya nyuma.

Abo bakinnyi uko ari 23 bitabiriye CECAFA yabereye muri Ethiopia

Mu bazamu : Eric Ndayishimiye (Rayon Sports), Olivier Kwizera (APR F C), Jean Claude Ndori (APR F C)
Ba myugariro : Michel Rusheshangoga (APR), Fitina Ombolenga (SC Kiyovu), Celestin Ndayishimiye (Mukura VS), Ivan Senyange (Gicumbi F C), Faustin Usengimana (APR F C), Abdul Rwatubyaye (APR F C), Emery Bayisenge (APR F C), Fiston Munezero (Rayon Sports).

Abakina hagati : Yannick Mukunzi (APR F C), Djihad Bizimana (APR F C), Hegman Ngomirakiza (Police F C), ndetse na Kevin Muhire (Rayon Sports).

Ba rutahizamu : Dominique Savio Nshuti (Rayon Sports), Innocent Habyarimana (Police F C), Jean Claude Iranzi (APR F C), Djuma Nizeyimana (SC Kiyovu), Jacques Tuyisenge (Police F C), Yussufu Habimana (Mukura VS), Isaie Songa (Police F C), Ernest Sugira (AS Kigali).

Abatoza nabo bazahabwa mafaranga angana n’aya bakinnyi

Umutoza mukuru Jonny McKinstry, umutoza wungirije Mashami Vincent, umutoza wa kabiri wungirije Jimmy Mulisa, abaganga Patrick Rutamu na Hakizimana Moussa na Mugabe wari ushinzwe ubuzima bw’abakinnyi (Team manager).

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...