LATEST NEWS
New section No6
Abakunzi ba Knowless bahaye imfubyi umunsi mukuru
Publish Date: mercredi 30 décembre 2015
VISITS :209
By Admin

Abakunzi b’umuhanzi Butera Knowless basuye bamwe mu mfubyi zirera babaha bimwe mu bikoresho by’isuku ndetse n’ibyo kurya muri ibihe by’imunsi mukuru.

Intwarane-ziri-kumwe-na-Nkuranga

Aba bakunzi ba Butera Knowless bazwi ku izina ry’Intwarane bamenyerewe mu gushyigikira umuhanzi Butera Knowless haba mu irushwana rya Primus mbere yo kuryegukana no mu bitaramo aririmbamo.

Intwarane zasuye abana b’imfubyi babiri ari bo : Nkuranga Ruth w’imyaka 23 y’amavuko na musaza we Nkuranga Alex babarizwa mu Mujyi wa Kigali Akarere ka Gasabo Umurenge wa Ndera babaha bimwe mu bikoresho by’isuku ndetse n’ibiribwa.


Mugema Valens umuyobozi w’Intwarane yavuze ko mu bikorwa byabo higanjemo ibikorwa by’urukundo ati “Intwarane twahujwe n’urukundo niyo mpamvu tugomba kubigaragaza mu mirimo y’urukundo dufasha abakene n’imfubyi”.

Bimwe-mu-byo-bamusurishije

Mugema akomeza agira ati“ muri ibi bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani twifuje gusangira n’abana b’imfubyi bibana tubaha bimwe mu bikoresho by’isuku n’ibiribwa nk’amasabune,isukari,umuceli,inkoko,igitoki n’ibindi.

Mugema yanavuze ko basanzwe bakora ibikorwa nk’ibi by’urukundo birmo nko gusura abarwayi kwa muganga no gusura abakene mu miryango yabo.


Nkuranga-Ruth-agaragaza-ko
Nkuranga Ruth wasuwe n’Intwarane yagize ati“natunguwe n’uburyo bansuye kandi nshimishwa n’ibyo banzaniye nashimishijwe nuko banzaniye inkoko narinyikumbuye cyane,numvaga ntazabona amafaranga nzagura inyama kuri Bonane”.

Akomeza avuga ko babonaga ibyo kurya bibagoye bafashwa n’inshuti n’abavandimwe.

Akomeza ashimira cyane Intwarane ku bw’urukundo bamweretse kuko atigeze amenya ko bazaza bazanye ibiribwa nubwo yari azi ko bazabasura bisanzwe.

Source:Izubarishe

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...