LATEST NEWS
Imyidagaduro
Abayobozi b’ikipe ya Manchester bafashe icyemezo cyo ku gabanya imishahara ya bamwe mu bakinnyi bayo
Publish Date: dimanche 21 février 2016
VISITS :682
By Admin

Umwuka ukomeje kuba mubi mu ikipe ya Manchester kubera imyitwarire y’abakinnyi none ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kugabanya imwe mu mishahara yaba bakinnyi kubera kwitaranabi mu mikino bari gukina .

Abakinnyi b’ikipe ya Manchester United yo mu igihugu cy’Ubwongereza bamaze gutangarizwa ko bashobora gukatwa 25% by’imishahara yabo mu gihe ikipe yabo izakomeza kwitwara nabi.

Iyi kipe y’ubukombe ikomeje kwitwara nabi haba muri shampiyona ndetse no mu irushanwa rya Europa league, kuko hagati muri iki cyumweru dusoza, iyi kipe yatsinzwe n’ikipe ya Midtjylland yo muri Denmark ibitego 2-1, birushaho gushyira iyi kipe by’umwihariko umutoza wayo Louis Van Gaal mu kaga ko kuba yanakirukanwa.

Nkuko tubikesha urubuga rwa Manchester Evenning, ubu noneho ngo iyi nkubiri yo gutsindwa kw’iyi kipe ngo ishobora no gukora ku bakinnyi bayo, kubera ko iyi kipe yamaze kubatangariza ko mu gihe cyose Manchester United izaba itaje mu amakipe ane ya mbere (Big 4), abakinnyi bayo bose bazakatwa 25% by’umushahara wabo, ni ukuvuga agera kuri 1/4 cyayo bahembwaga.

Nkuko kandi bitangazwa ngo iki cyemezo nta umukinnyi numwe w’iyi kipe y’amashitani atukura (Red Devils) wigeze ubyinubira, kuko kubakata 25% y’ayo
bahembwaga ari imwe mu ngingo zigize amasezerano bafitanye n’iyi kipe, aho ivuga ko mu gihe ikipe iramutse itaje mu makipe ane ya mbere (Big 4), buri mukinnyi ku mushahara we havaho 1/4 cyawo, ni ukuvuga angana na 25%.

Niba nta gihindutse aya mafaranga ashobora gukatwa aba bakinnyi bitewe nuko amahirwe yo kuza mu makipe ane ya mbere nubwo agihari bigoye cyane kuko ikipe ya Manchester United iri ku mwanya wa gatanu ndetse ikaba irushwa n’ikipe ya kane ya Manchester City amanota agera kuri 6.

Nubwo benshi babona ko bishoboka ko aya manota iyi kipe yayakuramo, byarushijeho kuyikomerera bitewe nuko yugarijwe n’imvune, kuko kugeza ubu ifite abakinnyi bagera kuri 14 bari hanze y’ikibuga kubera imvune.

Izi mvune zikomeje kuyugariza mu gihe iri kwitegura umukino utoroshye uzayihuza na Arsenal ku itari ya 28 Gashyantare 2016, mu mukino wa shampiyona.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Man United 4-0 Feyenoord : Rooney umaze iminsi akomerwa n’abafana yaciye agahigo

Man United 4-0 Feyenoord : Rooney umaze iminsi akomerwa n’abafana yaciye...

UEFA CL2016 : Manchester City yabonye itike mu mukino warangiye harimo abakinnyi 20

UEFA CL2016 : Manchester City yabonye itike mu mukino warangiye harimo...

Umunyarwanda Valens Ndayisenga ni we wegukanye tour du Rwanda 2016

Umunyarwanda Valens Ndayisenga ni we wegukanye tour du Rwanda...

Valens Ndayisenga yegukanye agace ka Musanze_Kigali muri Tour du Rwanda

Valens Ndayisenga yegukanye agace ka Musanze_Kigali muri Tour du...

Tour du Rwanda 2016 : Eyob Metkel yegukanye agace ka Muhanga-Musanze, Valens agumana ’Maillot Jaune’

Tour du Rwanda 2016 : Eyob Metkel yegukanye agace ka Muhanga-Musanze,...

NEW POSTS
Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

5-12-2016

Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’ ikiraro cyo kujegeza Leta y’Urwanda

5-12-2016

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’...

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

4-12-2016

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20 muri Jenoside

3-12-2016

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20...

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO )

2-12-2016

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO...

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside n’abayikoze

30-11-2016

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside...

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze bacyidegembya

30-11-2016

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze...

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli

29-11-2016

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda...