LATEST NEWS
New section No6
Adele yavanye Stromae ku mwanya wa 1 muri Burikina Faso
Publish Date: mardi 1er décembre 2015
VISITS :525
By Admin

Uyu Mwongerezakazi Adele Laurie Blue Adkins MBE akunzwe mu buryo bukomeye ku Isi mu ndirimbo ‘Hello’.

Album ya Gatatu Adele yise ‘25’ yakoze amateka akomeye muri Amerika ya ruguru kubera uburyo yacurujwe mu buryo bwihuse. Mu cyumweru cya mbere gusa yacurujwe kopi zisaga miliyoni eshatu.

Mu minsi yashize album "Racine Carrée" ya Stromae yari ku mwanya wa mbere mu zigurwa cyane kuri iTunes mu gihugu cya Burkina Faso, mu buryo butunguranye Adele yigaranzuye uyu Mubiligi ukomoka mu Rwanda.

Adele ni uwa mbere kuri iTunes mu bihugu byose biri mu ibara ry’icyatsi

Urubuga Digital Spy rusanzwe ruzobereye mu gukusanya amakuru ku icuruzwa ry’indirimbo rwatangaje ko nyuma y’iminsi icumi isohotse, album ‘25’ ya Adele iri ku mwanya wa mbere mu bihugu 112 mu 119 bisanzwe bigura indirimbo kuri iTunes.

kanda hano urebe iyo ndirimbo

Hari hashize igihe gikabakaba amezi arindwi album ya Stromae iyoboye izigurishwa cyane muri Burkina Faso ndetse afite umubare munini w’abafana muri iki gihugu. Mu cyumweru gishize Stromae yasubiye inyuma ndetse kugeza ubu ari ku mwanya wa karindwi mu gihe Adele ari imbere.

‘25’ ni album ya Gatatu ya Adele, yaciye agahigo ko kugurwa byihuse kandi mu gihe gito mu mateka ya muzika yo ku Isi.

Mu cyumweru cya mbere yacurujwe kopi zisaga miliyoni 3.38 muri Amerika mu gihe mu Bwongereza yacurujwe kopi zisaga 800,000 mu minsi icumi gusa.

Source:Igihe.com

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...