LATEST NEWS
Imyidagaduro
AFCON 2019 : Amavubi mu itsinda rimwe na Cote d’Ivoire na Guinea
Publish Date: vendredi 13 janvier 2017
VISITS :303
By Admin

Amavubi yatombowe mu itsinda H ririmo Cote d’Ivoire, Guinea na Centrafrique mu majonjora y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cameroun muri 2019 mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Congo Brazzaville biri mu itsinda G.

Amavubi aheruka mu gikombe cy’Afurika cya 2004 muri Tuniziya yari yashyizwe mu gakangara (Poul) ka kane bakoze bagendeye ku buryo ibihugu byitwaye mu majonjora n’ibikombe by’Afurika kuva mu 2012 -2017 n’amajonjora y’igikombe cy’Isi n’igikombe nyir’izina cya 2014.

Amavubi yari aya 41 ku rutonde rwakozwe na CAF mbere ya tombola yashyizwe mu itsinda rimwe na Cote d’Ivoire yatwaye igikombe cya 2015, nicyo gihugu cyari gifite amanota menshi mbere ya tombola, Guinea imaze gukina ibikombe 13 na Centrafrique yabaye iya kabiri mu majonjora ya 2017 mu itsinda rya DR Congo.

Kuva mu 2000, Amavubi y’u Rwanda amaze gukina imikino icyenda n’Inzovu za Cote d’Ivoire, u Rwanda rwatsinzemo ibiri, umukino wa gishuti muri 2010 n’uwo mu itsinda rya CHAN 2016, banganya rimwe.

Naho Guinea bahuye rimwe mu mikino nyafurika ya 2004 muri Tuniziya banganya igitego 1-1.

Tombola yamajonjora yigikombe cyAfurika-2019 kizabera muri Cameroun

Amavubi yatombowe mu itsinda H na Cote d’Ivoire, Guinea na Centrafrique (Ifoto/Internet)

Imwe mu mikino itegerejwe na benshi ni uwo mu itsinda G uzahuza ibihugu bihuriye ku ruzi rwa Congo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Congo Brazzaville, abaturanyi ba Uganda na Tanzania mu itsinda L kimwe n’Abarabu ba Misiri na Tuniziya.

Nyuma ya Cameroun izakira iyi mikino kuva tariki ya 2 Mutarama – 3 Gashyantare 2019, amakipe 12 ya mbere muri buri tsinda azabona itike yiyongereho atatu ya kabiri afite amanota menshi.

Imikino y’ijonjora ry’ibanze izakinwa hagati ya tariki ya 20–28 Werurwe 2017 ku bihugu bitandatu bizavamo eshatu zizahita zijya mu matsinda.

Umukino wa mbere wo mu matsinda uzakinwa tariki ya 05-13 Kamena 2017 ari nawo wonyine uzakinwa muri uyu mwaka, bayisoze 05-13 Ugushyingo 2018.

Uko amatsinda ateye

A : Senegal, Equatorial Guinea, Sudan, Sao Tome/Madagascar

B : Cameroon, Morocco, Malawi, Comoros/Mauritius

C : Mali, Gabon, Burundi, Djibouti/Sudani y’Epfo

D : Algeria, Togo, Benin, Gambia

E : Nigeria, Afurika y’Epfo, Libya, Seychelles

F : Ghana, Ethiopia, Sierra Leone, Kenya

G : DR Congo, Congo, Zimbabwe, Liberia

H : Cote d’Ivoire, Guinea, Centrafrique, Rwanda

I : Burkina Faso, Angola, Botswana, Mauritania

J : Tunisia, Misiri, Niger, Swaziland

K : Zambia, Mozambique, Guinea-Bissau, Namibia

L : Cape Verde, Uganda, Tanzania na Lesotho.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent...

NEW POSTS
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...