LATEST NEWS
Imyidagaduro
album ya The Ben igiye kumurikirwa mu Bubiligi
Publish Date: mardi 5 janvier 2016
VISITS :181
By Admin

Albumu ya kabiri ya The Ben yise “Ko nahindutse” uba muri Amerika igitaramo cyo kuyimurika kizabera i Buruseli mu Bubiligi itariki ya ya 3 Werurwe 2016.

Justin Karekezi ndetse na Uwimbabazi Sandrine

Karekezi Justin umuyobozi wa Team Production itegura ibitaramo mu byo gutumira abahanzi b’Abanyarwanda mu Bubiligi, mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko biteganyijwe ko The Ben agera mu Bubiligi mbere y’icyumweru kugira ngo akore imyitozo n’abahanzi bazamucurangira.

Karekezi akomeza avuga ko bahisemo gutumira The Ben kubera umubare w’abakunzi afite mu Bubiligi ndetse no mu bindi bihugu byegaranye, ati “twebwe iyo tugiye gutegura igitaramo tureba umuhanzi ukunzwe n’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi cyangwa n’ibindi bihugu twegeranye kuko ni bo bitabira ibitaramo.”

Ni muri urwo rwego avuga ko iki gikorwa cyo kumurika alubumu ya kabiri ya The Ben izatangirwa n’igikorwa cyo gutora nyampinga na rudasumbwa b’u Rwanda mu Bubiligi.
Uwimbabazi Sandrine usanzwe utegura iki gikorwa cyo gutegura nyampinga na rudasumbwa b’u Rwanda mu Bubiligi yabwiye Izuba Rirashe ko bigiye kuba ku nshuro ya kabiri.

Kuri ubu itike ni amayero 30, kuri interineti ni amayero 22 naho uzayigura ku munsi w’igitaramo azajya yishyura amayero 30.

Team Production imaze gutumira abahanzi benshi bo muri Afurika ndetse no mu Rwanda, barimo:Eddy Kenzo (Uganda), Diamond (Tanzaniya), Ali Kiba (Tanzaniya), Kitoko, Teta Diana, itsinda rya Dream Boys, Itsinda rya Urban Boys (Rwanda) n’abandi.

Uhereye ibumoso ni Hanor Alisson akaba ashinzwe itumanaho, umuyobozi wa Team Production Justin Karekezi ndetse na Uwimbabazi Sandrine.
Source:IZUBARIRASHE

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...