LATEST NEWS
New section No6
Amagare : Ikipe y’igihugu ya magare iritabira amarushanwa nyafrika muri Maroc
Publish Date: vendredi 19 février 2016
VISITS :209
By Admin

Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare (Team Rwanda) yatoranyijwe kuzitabira irushanwa nyafrika muri uyu mukino(2016 Continental Road Championships), irahaguruka i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki 19 Gashyantare 2016 saa cyenda (15:00’), yerecyeza mu gihugu cya Morocco aho aya marushanwa azabera kuva ku cyumweru tariki 21-26 Gashyantare 2016.

Abakinnyi 11 bahamagawe barimo ibyiciro bine (4) aribyo, abakinnyi bari mu kiciro cy’abakuze (bari hejuru y’imyaka 23), abakobwa, abana bakiri bato ndetse n’abakinnyi bari munsi y’imyaka 23 (U-23).

Mubakinnyi bakuze, hahamagawe ; Ndayisenga Valens, Uwizeyimana Bonaventure, Byukusenge Patrick, Uwizeye Jean Claude, Areruya Joseph, Karegeya Jeremie na Biziyaremye Joseph.Mu gihe Mugisha Samuel azakina mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 23.

Mu kiciro cy’abana bakiri bato, u Rwanda ruzahagararirwa na Dukuzumuremyi Fidel Ally na Ukiniwabo Rene naho mu kiciro cy’abari n’abategarugori hazitabira umukinnnyi umwe rukumbi ariwe Girubuntu Jeanne d’Arc.Uyu mukobwa ni inshuro ye ya kabiri agiye kwitabira amarushanwa nyafurika dore ko aheruka mu 2015.

Kuri iyi nshuro azaba ahatana mu kiciro cy’abasiganwa n’ibihe(Individual time trial) ndetse no gusiganwa mu muhanda ( Road Race) nk’uko ubuyobozi mu bya tekiniki muri FERWACY bubitangaza.

Ndayisenga Valens watwaye Tour du Rwanda 2014 na Areruya Joseph bazatangira bakina mu basiganwa n’ibihe (Individual time trial) nyuma bazisunga kuri Biziyaremye Joseph na Byukusenge Nathan mu gusiganwa mu muhanda (Road Race).

Abakinnyi 11 bahamagawe muri rusange :

Ndayisenga Valens, Uwizeyimana Bonaventure, Byukusenge Patrick, Uwizeye Jean Claude, Areruya Joseph, Karegeya Jeremie, Biziyaremye Joseph, Mugisha Samuel, Dukuzumuremyi Fidel Ally, Ukiniwabo Rene na Girubuntu Jean d’Arc.

FERWACY

M.Fils

IBITEKEREZO
françois Xavier

Welcome, in Morocco, it's every cold ! muzane ibyo kwifubika


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...