LATEST NEWS
Imyidagaduro
Amanyanga mubahanzi nyarwanda : Nyuma ya The Ben na Meddy, Alpha Rwirangira yatse ubuhungiro muri Amerika mu ibanga rikomeye !
Publish Date: jeudi 29 décembre 2016
VISITS :4743
By Admin

Mu mwaka w’ 2010, Médard Ngabo (Meddy), Benjamin Mugisha (The Ben) bahagurutse mu Rwanda bagiye kuririmba mu gitaramo kiswe Rwanda Diaspora Urugwiro bajya muri Amerika baherekeje Perezida Kagame mu 2010.

Amakuru avuga ko icyabajyanye bagikoze kuko basusurukije abitabiye icyo gitaramo ariko barangije bahisemo guhita bigumira muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika, ariko babikoze mu kinyabupfura ntibahita bavuga ko batse ubuhungiro bityo bikomeza kubera urujijo benshi mu bakurikirana umuzika nyarwanda hafi kuko bari bavuye mu Rwanda ari abahanzi bakunzwe cyane.

Bageze muri Amerika bakomeje gukundwa n’abanyarwanda baba aba mu Rwanda cyangwa mu mahanga. Ikibazo cyaje kubaho ni uko bageze muri Amerika bahasanga undi muhanzi w’umunyarwanda Alpha Rwirangira nawe wari umaze kuhagera ahawe uburyo bwo kujya kwiga na Perezida Kagame (presidential scholarship) ibijyanye na muzika nyuma yo kwegukana the East Africa Tusker Project Fame Season 3 mu 2009.

Alpha Rwirangira

Amakuru tugikurikirana atangaje ni uko ubu Alpha Rwirangira ngo yaba amaze kurangiza amasomo ye nawe byabaye ngombwa ko aguma muri Amerika ashaka kwisunga Meddy na The Ben ariko kuko batumvikana ndetse bamurusha umuziki banga gukorana nawe.

Ibi ariko si umwihariko wa Alpha Rwirangira gusa kuko abahanzi benshi niko babigenza ngo bagume mu mahanga, urugero rutari kure ni Kitoko nawe watse ubuhungiro mu Bwongereza. Niyo mpamvu benshi muri bo iyo babajijwe igihe bazagarukira mu Rwanda bahitamo kubeshyabeshya cyangwa abagerageje kuza bakabanza guca mu bihugu by’abaturanyi nk’uko The Ben yabigenje agaca Kampala agafata icyangombwa cy’u Rwanda kimwijiza mu Rwanda akaza n’indege ya Rwandair adakorejeje icyangombwa cy’impunzi yahawe n’Amerika kuko amategeko agenga impunzi atemera ko impunzi ijya mu gihugu ivuga ko yahunze.

Médard Ngabo (Meddy)

Tugarutse inyuma ariko ikintu kigomba gusobanuka hano ni uko umuntu wese watse ubuhungiro agomba gutanga impamvu zifatika zitumye ahunga kugira ngo ahabwe ubuhungiro. Izo mpamvu akenshi ziba zishingiye ku mpamvu z’umutekano muke cyangwa ihohoterwa n’itotezwa byakorewe cyangwa bishobora gukorerwa uwatse ubuhungiro cyane cyane bikozwe na Leta cyangwa abantu bafite ingufu muri Leta nk’abayobozi cyangwa abashinzwe umutekano !

Nk’umuntu nka Alpha Rwirangira wagiye kwiga ku bufasha bwa Perezida Kagame kugira ngo yake ubuhungiro bisaba ko agomba gusobanura ko umutekano we ugeramiwe ko ndetse na Perezida Ubwe ntacyo yamufasha niba ataravuze ko ariwe umuhiga cyangwa ari muri rimwe mu mashyaka ya Politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ubushize muri Rwanda Day yabereye i San Franscisco muri Amerika abahanzi nka King James, Teta, Meddy n’abandi bagombaga kuririmba ariko Alpha Rwirangira we yasabye kujyamo nawe ngo aririmbe byo kugira ngo nawe agaragare kuko yasaga nk’uwibagiranye kandi ashaka ngo ahishe ko nawe ari mu byo kuvuga nabi Leta yaka ubuhungiro.

Amakuru dufite ubu ni uko Alpha Rwirangira adashobora kuva muri Amerika ubu arimo kugenda yimuka ava mu mujyi umwe ajya mu wundi, kuza mu Rwanda byo ntabwo bishoboka mu myaka iri munsi ya 5 iri imbere kubera ko yatse ubuhungiro.

Tugarutse ku kugera mu Rwanda kwa The Ben amakuru twabonye aravuga ko habayeho ubuvugizi buhambaye kugira ngo The Ben naza mu Rwanda gucuranga hatazagira ugira icyo amubaza ku bijyanye no kujyana na Perezida agakwepa cyangwa kwaka ubuhungiro.

Benjamin Mugisha (The Ben)

Biravugwa ko The Ben agomba kubona ubwenegihugu bwa Amerika muri uku kwezi kwa Mutarama 2017, kandi mbere yo kuza mu Rwanda yabanje kubipanga n’umuburanira (avocat/Lawyer) amwizeza ko azamurwanaho akabisobanura neza ku buryo nta kibazo azagira ko Ubwenegihugu bw’Amerika bazabumuha nta kibazo ariko amubuza guca ku kibuga cy’indege cya Kanombe i Kigali ni nayo mpamvu yaciye i Kampala agahindura indege akaza akoresheje icyangombwa cy’u Rwanda.

Amakuru dufite yandi ni uko umwaka utaha na Meddy azajya mu Rwanda muri ubu buryo nk’ubwa The Ben uretse ko ashobora kuba wenda yarabonye Ubwenegihugu bw’Amerika mbere yaho.

Kitoko

Ariko si abahanzi gusa ahubwo 70% bajya hanze babeshya ko ari impunzi. cyokora kuri Meddy na The Ben rwose guhera muri Amerika byatanze umusaruro mwinshi kuko ubona ko bamaze kuba ibyamamare mpuzamahanga kandi bakaba bakunzwe n’abanyarwanda bose. Ndetse na Kitoko nawe ni kimwe uyu mwaka yagarukiye Kampala kuko passeport y’ubuhunzi yari afite itamwinjiza mu Rwanda.

Alpha nawe niba ari muri urwo rwego ni byiza. Ariko ku bigaragara Alpha nyuma ya 2009 aho aboneye igihembo cya Tusker Project Fame Season 3 ubona ko nta ntambwe yateye ku buryo mu Rwanda abenshi bamuzi gusa ku mafoto kurusha kuri scène.

Cyiza D.

IBITEKEREZO
kigingi

ariko kuki mutekereza ko umuntu uhunze aba ahunze reta ushobora no guhunga inzara...

tutu

GUSABA UBUHUNGIRO USHAKA UBUZIMA NDUMVA NTA KIBAZO KIRIMO IKIBI NI UGUSHAKA UBUHUNGIRO UKIRIRWA USEBANYA.NIBA KANDI MU RWANDA KUHASHAKIRA IMIBEREHO BIGORANYE ABANTU BAGOMBA GUKOMANGA IMIRYANGO Y'IBINDI BIHUGU IYO AMAHIRWE YAWE UYAREBERA AHANTU HAMWE GUSA NTABWO UTERA IMBERE

Nkundamahoro

Birababaje niba koko ibyo muvuze aribyo ! Kuba Nyakubahwa abagirira neza ariko bamara guhaga bakamusebya. Ese mwibaza ko umuntu ashatse kujya muri America adasebeje igihugu bidashoboka ! abantu benshi bajya hanze mu zindi nzira si ngombwa ngo usebye igihugu ngo kiraguhiga. ubundi uretse ko abazu babareka kuko bakeneye za Manpower mwibazako baba batabona ko mubabeshya !! Abirabura bararozwe ! Ntaho bitandukaniye no kuba iwanyu mwaburaye kandi ubona ko ntacyo bakwimye bagifite ariko ukajya mu baturanye ugasebya so cyangwa nyo

Moreno

Kuba biyemeje kugaruka ni byiza. Tubakorere nka wa mugani w'umwana w'ikirara wo muri biblia. Kndi bagiye bakiri bato batazi ko amahanga ahanda barabibonye. Nimureke twakire abana neza baje mu rugo baruse babandi birirwa basebya urwababyaye berekana ibibi nk'aho nta byiza tugira. Ahubwo abo bahungu leta yacu ni ibifashishe mu kugaragariza amahanga ko u Rwanda ari igihugu kiza buri wese yifuza kndi uvuye ku izima ry 'ubujiji agaruka akakirwa. Bazagaragaze isura nziza ya Leta basebyaga bashakiraho ubuhungiro.

John Masumbuko

Njyewe icyo navuga kuri the Ben na Meddy, nuko abantu babareka bakishakira ubuzima wana. None se niba barabonye mu rwanda ntakigenda, muragirango babigenze bate. Ese ubundi mu rwanda ntabakoresha itekinika gusa. Nabo nyine baratekinitse. Naho ibyo mu Rwanda muvuga rero ngo abo basore babiri ni ibyamamare, wenda nibyamamare mu rwanda, naho ino muri America ntanagato rwose. Maze ibikarito birenda kubaca ibitugu none mwebwe ngo bari mumuziki ! Habe nagato rwose, twirirwa duhura, abatari aba securite, nabikorezi bibikarito ntabazababeshye. Ahubwo abanyarwanda mwasigaye inyuma. Ahubwo ni mutwoherereze abandi nka ba King James, Ama G the Black, nabandi baze bikorere ibikarito, naho ibyumuziki bwo ni mwibagirwe. Ikindi kandi bose batanga declaration muri immigration ko ari impunzi zahunze politics cyangwa se itotezwa naho ubunti ntihazagire ubabeshya ngo babona ibyangombwa batashebeje u Rwanda nkatwe twese. Nkanjye ndi ndi umunyarwanda ariko nzwi hano nkumunyamurenge. Ubwo rero ntahazagire uwongera kubabeshya, ahubwo the Ben ntazababeshye ibyo yavuze hano twese turabizi, ahubwo kumva ko yagarutse aho mu Rwanda byadutangaje dukurikije nibyo yavuze. U Rwanda burya rwarasuruye koko, abo ba maneko ahubwo ntanakazi bazi niba batazi uko yavuze u Rwanda. Ahaaaaaaaaaaaaaa Nzabandora ni umwana wumunyarwanda.

RUGENDO

KWABUHUNGIRO RWOSE SIBIBI !! ARIKO KWAKA UBUHUNGIRO USEBANYIJE NIBIBI ! KUBESHYERA INZEGO ZUMUTEKANO ,KUBESHYERA UMUKURU WIGIHUGU NIBINTU BIBABAJE ! NYAKUBAHWA PRESIENT KAGAME YABAGIZE ICYO BARICYO UBU !! ABA BACURANZI TWAGOMBYE KUBAFATA NKABANZI BA LETA NUBWO BAZA TUKABAKIRA NTARUKUNDO BAFITIYE UBUTEGETSI BWACU NASABA ABA BARIRIBYI BACU GUHAGARARA KIGABO APANA KUBESHYA NO KUBESHYERA UBUTEGETSI NABATEGETSI !!

hitayezu

reka abana bashake ubuzima. nje kondihano muri UAS nkumunyamurenge. kandi. ndinterahamwe.

Juliet

Ark ko ntabandi bahanzi bo mubindi bihugu ndabona batorokera muri America abo bacu bo bite. Njye mba muri USA. Ben na Meddy njya mbabona rwose. Ark ikintanganza n'ukuntu mubagira ibyamamare mpazamahanga kandi arincakara ziraho. Wenda aho mu rda barakunzwe ark hano wapi kbs. Ikimbabaza nukuntu east Africa umuziki nyarwanda niwo wasigaye inyuma, Reba Tanzania Diamond intera amaze kugeraho nuguhama hamwe kwe uziko umushaka kuri pandora ukabona songz ze. Naho ibyo byamamare byanyu ngo biri muri America. Ninde ubazi c hano kandi baje hano baziko bazaba nka ba Chris brown nukuri ndahamya ko n'Abarundi baturusha impano abanyarwanda ntabwo bazi kuririmba I'm sure.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis Ababa

23-01-2017

Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis...

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera - Perezida Kagame

23-01-2017

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera -...

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

23-01-2017

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye...

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika