LATEST NEWS
New section No6
Amarushanwa ya Volleyball yo ku musenyi azaba muri Nzeli
Publish Date: mercredi 10 août 2016
VISITS :777
By Admin

Amarushanwa ya Beach Volley (Volleyball ikinirwa ku musenyi) asanzwe aba buri mwaka azaba tariki ya 10 kugeza 11 Nzeli 2016 mu Karere ka Rubavu.

Hatumimana Christian, Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) yabwiye izubarirashe.rw ko iri rushanwa ryitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye ndetse n’ibyiciro bitandukanye barimo ababigize umwuga n’abakanyujijeho.

Akomeza avuga ko buri kipe iziyandikisha isabwa gutanga ibihumbi 10 ndetse bitarenze tariki ya 1 Nzeli uyu mwaka.

Ubusanzwe iri rushanwa ritwara ingengo y’imali ya 6 z’amafaranga y’u Rwanda atangwa na Special Guarantee Fund.

Uko amakipe yitwaye mu mwaka wa 2015

Ikipe yegukanye umwanya wa mbere mu bagabo yari igizwe na Ntagengwa Olivier na Kavalo Patrick batsinze Rulinda Déo na Masizo Uziel ku maseti 2-0 , mu bakobwa Nzayisenga Charlotte na Mutatsimpundu Denyse batsinda Ernestine na Grace amaseti 2-0.

Mu bakuze (abagabo) : Nyirimana Fidèle na Iyabato Ignace batsinze Masumbuko Jean de Dieu na Kansiime amaseti 2-0

Mu bagore bakuze, Kubwimana Gertrude na Bitukuze Scholastic batsinda Umutesi Josée na Iribagiza Alice amaseti 2-1.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...