LATEST NEWS
Imikino
Amashusho y’indirimbo “Velo” nayo ari kubica bigacika muri Kigali
Publish Date: jeudi 14 janvier 2016
VISITS :906
By Admin

Nyuma y’iminsi ibiri gusa amashusho y’indirimbo “Velo” ya Teta Diana asohotse, amaze kurebwa inshuro zirenga 8407, ibintu bitaba ku ndirimbo nyinshi.

Si ubwa mbere amashusho y’indirimbo ya Teta Diana arebwa cyane kandi mu gihe gito cyane dore ko n’amashusho y’indirimbo ye “Tanga Agatego” yaherukaga gushyira hanze mu gihe gishize ; mu minsi itatu gusa yari amaze kurebwa n’abagera ku bihumbi bitanu.

Ubwo amashusho y’iyi ndirimbo “Tanga agatego” yasohokaga muri Kanama umwaka ushize wa 2015, benshi mu byamamare hano mu Rwanda bagiye bayikwirakwiza bishimira uburyo ikoze ibi bikaba byatuma umuntu yibaza ko yarebwe cyane biruseho kubera uku gukwirakwizwa n’ibyamamare.

Nyamara indirimbo ye “Velo” yasohotse muri iyi minsi mikuru itangira umwaka wa 2016 aho abantu benshi bari bahuze cyane bahugiye mu minsi mikuru no kwishimana n’imiryango yabo ndetse n’inshuti ku buryo uwavuga ko ibyamamare bitayamamaje ataba abeshye.

N’ubwo bimeze gutyo ariko, nyuma y’iminsi ibiri gusa imaze igiye hanze dore ko yayimuritse tariki ya 1.1.2016 ariko ikaba yari yaraye ishyizwe ku rubuga rwa Youtube kuri konti ye ya Teta Diana ku itariki 31.12.2015 ; iyi ndirimbo yari imaze kurebwa inshuro 8407 ubwo twakoraga iyi nkuru kuri uyu wa 2 Mutarama 2016.
Ibi bigaragaza uburyo uyu muhanzikazi ari kuzamuka neza no gushyira imbaraga zigaragara mu mashusho y’indirimbo ze.

Kanda hano ubone iyo ndirimbo

Teta wakoranye na Meddy Saleh ku mashusho y’iyi ndirimbo Velo ari na we wamukoreye amashusho ya “Tanga Agatego”, avuga ko ibanga akoresha ari nta rindi uretse guha umwanya ibihangano bye, agafata igihe gihagije cyo kwiga kubyo yifuza gukora kugira ngo bizaze bimeze neza bishimishe abakunzi b’ibihangano bye.

M.Fils

IBITEKEREZO
mbasha

Velo, nurukundo rucuritse KBS bisaba ubushishozi bukomeye kuko umuntu ni mugali, nta Buso bw'umutima we wabona. Bisaba amasengesho menshi. Murakoze.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...