LATEST NEWS
Imikino
Amateka ya Chan kuva igitangira
Publish Date: mercredi 6 janvier 2016
VISITS :345
By Admin

Irushanwa mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CHAN riteganyijwe gutangira tariki ya 16 Mutarama kugeza tariki ya 7 Gashyantare 2016, mu gihugu cy’U Rwanda hazakinirwa imikino y’igikombe cy’Afurika gihuza bakinnyi baba bakina mu makipe mu bihugu byabo batarabigize umwuga ku mugabane w’Uburayi. Cyangwa ahandi mu bindi bihugu.

Iyo mikino ni ku nshuro ya kane igiye gukinwa, kuko ku nshuro ya mbere iyo mikino yakiniwe mu gihugu cya Côte d’Ivoire hagati y’itariki ya 22 Gashyantare kugeza tariki ya 08 Werurwe mu mwaka 2009.

Igitekerezo cyo gutangiza iri rushanwa rizwi ku izina rya (African Nations Championship) cyemejwe tariki ya 11 Nzeri 2007, cyemejwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF).

Amakipe yatangiye amajonjora, amakipe yabonye itike aza gupagwa uko azakina hari kuwa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2008, uwo muhango wabereye mu mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Iryo rushanwa rikinwa bwa mbere ryitabiriwe n’amakipe 8, ariyo Côte d’Ivoire (Host country) nk’igihugu cyakiriye iryo rushanwa, Libya, Senegal ,Ghana, Congo DR, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.

Igikombe cyegukanywe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itsinze ikipe y’igihugu ya Ghana ibitego 2-0.

Ikipe yabashije kwegukana umwanya wa gatatu n’ikipe y’igihugu ya Zambia nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Senegal ibitego 2-1.

Imikino ya CHAN 2009, yakiniwe muri Côte d’Ivoire imikino yose yabereye mu mijyi ibiri Bouaké na Abidjan, bakiniraga kuma Stade abiri iyitwa Stade Bouaké yakira abantu ibihumbi 35 hari kandi Stade Félix Houphouët-Boigny yakira nayo abantu ibihumbi 35, hakinwe imikino 16 hinjiramo ibitego 29.

Umukinnyi watsinze ibitego byishi (Top scorer) ni Given Singuluma yinjije ibitego bitanu (5 goals) umunnyi wakiniraga Zambia.

Naho umukinnyi wagaragaje ubuhanga kurusha abandi (Best player) ni Tresor Mputu, wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku nshuro ya kabiri irushanwa rya CHAN, ryabereye mu gihugu cya Sudan hari mu mwaka 2011.

Igikombe cyegukanywe na Tunisia nyuma yo gutsinda Angola ibitego 3-0. Kuva iki gihe nibwo irushanwa ryatangiye kwitabirwa n’amakipe 16 bitandukanye n’irushanwa ryabaye ku nshuro ya mbere.

Mu mikino 32 yakinwe hinjiyemo ibitego 59.

Abakinnyi batsinze ibitego byishi (Top scorers) ni batanu binjije ibitego bitatu (3 goals) : El Arbi Hillel Soudani, wo muri Algeria, Myron Shongwe, wo muri Afurika y’epfo, Mudathir El Tahir, wo muri Sudan na Zouheir Dhaouadi, Salema Gasdaoui, bo muri Tunisia.

Naho umukinnyi wagaragaje ubuhanga kurusha abandi (Best player) ni Zouheir Dhaouadi, wo muri Tunisia.

Ku nshuro ya gatatu irushanwa ryabereye mu gihugu cya Afurika y’epfo mu mwaka 2014, ni nyuma yaho igihugu cya Libya kitaryakiriye nkuko byari biteganyijwe ko ariho imikino izabera.

Libya nubwo itakiriye imikino niyo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ikipe ya Ghana kuri Penaliti 4-3 naho umukino wari warangiye nta kipe ibashije gutsinda indi igitego 0-0.

Mu mikino 32 yakinwe hinjiyemo ibitego 73.

Umukinnyi watsinze ibitego byishi (Top scorer) ni Bernard Parker yinjije ibitego bine (4 goals) umunnyi wakiniraga Afurika y’Epfo.

Naho umukinnyi wagaragaje ubuhanga kurusha abandi (Best player) ni Ejike Uzoenyi, wo muri Nigeria.

Ku nshuro ya kane CHAN 2016 igiye kubera mu Rwanda, amakipe 16 azitabira

imikino agabanyije mu matsinda akurikira.

Itsinda rya mbere : Rizakinira kuri sitade Amahoro

• Rwanda
• Cote d’Ivoire
• Morocco
• Gabon
Itsinda rya Kabiri : Rizakinira i Huye

• DRC
• Ethiopia
• Cameroun
• Angola
Itsinda rya 3 : Rizakinira i Nyamirambo

• Tunisia
• Guinea
• Niger
• Nigeria
Itsinda rya 4 : Rizakinira i Rubavu

• Zimbambwe
• Zambia
• Uganda
• Mali

Irushanwa rya CHAN 2018 biteganyijwe ko rizabera muri Kenya, naho CHAN 2020 iteganyijwe kuzabera muri Ethiopia.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...