LATEST NEWS
New section No6
Amavubi ashobora kuririra ku makimbirane ari mu ikipe ya Ghana yatewe ni gabanywa ry’Agahimbazamushyi
Publish Date: jeudi 25 août 2016
VISITS :1194
By admin

Ibinyamakuru byo muri Ghana byanditse ko abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Ghana bagomba kugabanyirizwa agahimbazamusyi bahabwaga ku mukino batsinze bakaba bazajya bahabwa amadorari magana inani aho guhabwa amadorari igihumbi bivuze ko bakuriweho 20%.

Ibi ngo byavuye mu nama yahuje abakinnyi na Minisitiri wa Siporo muri Ghana Nii Lante Vanderpuye abakinnyi babwiwe ko bagomba kugabanyirizwaho 20 ku ijana ku gahimbazamusyi bafataga. Ibi binyamakuru bikomeza bivuga ko iki cyemezo cyateje umwuka mubi mu ikipe kuko abakinnyi batemeraga kugabanyirizwa agahimbazamusyi


Kesi Nyantakyi uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana

Kesi Nyantakyi, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana na we ntiyemeranye n’iki cyemezo ndetse ngo n’inama cyafatiwemo ntayo azi. Ati : ” nta nama n’imwe natumiwemo ivuga ku gahimbazamusyi k’abakinnyi b’ikipe y’igihugu, sinzi n’uburyo agahimbazamusyi k’ikipe y’igihugu gatangwamo nta makururu rero natangaho”

Nyantakyi kandi yanenze imiyoborere y’uyu mu Minisitiri amushinja gutesha agaciro umupira wo muri Ghana aho kuwubaka. Ati : ”nari nizeye ko Minisitiri azashyigikira umupira wacu aho kuwunenga, numvise Minisitiri avuga ko amarushanwa yacu adashimishije ariko se igitekerezo cye ni ikihe ?...ntekereza ko akwiye guhagarika gusebya umupira wacu”


Ghana mu gikombe cy’isi

Si ubwa mbere ibibazo by’amafaranga bivugwa mu ikipe ya Ghana igiye gukina n’Amavubi y’u Rwanda kuko n’umukino wa mbere wabereye i Kigali, Ghana igatsinda igitego kimwe ku busa, abakinnyi bari banze kuza batabonye amafaranga basaba ko Minisitiri yazana amafaranga mu ndege bakayahabwa bakimara gutsinda bemera kuza ari uko bikozwe gutyo.


ubwo baheruka mu igikombe cy’isi muri Brazil

Ibi kandi ni nako byagenze mu gikombe cy’Isi giheruka kubera muri Brazil mu mwaka wa 2014 na bwo bemeye kugenda ari uko agahimbazamusyi kabo bakajyanye mu ndege bakamara gukina bahita bagahabwa.

Ntakirutimana Alfred

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...