LATEST NEWS
New section No6
Amavubi ntagikoreye umwiherero i Nyakinama
Publish Date: mercredi 23 décembre 2015
VISITS :314
By Admin

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” bwatangaje ko umwiherero w’Amavubi wo kwitegura CHAN 2016 uzabera i Rubavu nk’uko byari biteganyijwe aho kuwimurira mu mujyi wa Musanze nk’uko byari byasabwe.

Iki gitekerezo cyo kwimurira uyu mwiherero i Musanze cyari cyatangiye kumvikana mu cyumweru gishize, bivugwa ko byifujwe n’umutoza Jonathan McKinstry.

Byavugwaga ko McKinstry yari yifuje ko imyitozo bayikorera mu gace gafite ubutumburuke buri hejuru ku kibuga cy’ubwatsi busanzwe nk’ubwo muri Sitade Amahoro aho Amavubi azakinira muri CHAN 2016.

Ubuyobozi bw’Amavubi bwari bwemeje kuzajya i Rubavu batazi ko ku ishuri rikuru rya gisirikare riri i Nyakinama mu karere ka Musanze hari ikibuga cy’ubwatsi busanzwe cyabafasha.

Nyuma yo kumenya aya amakuru, McKinstry yahise ajya gusura iki kibuga atanga raporo ari nayo yashingiweho hafatwa iki cyemezo cyo kugumisha uyu mwiherero i Rubavu.

Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaule, yabwiye Imvaho Nshya ko bamaze gusoma raporo y’umutoza ; bemeje ko iki kibuga kitameze neza ku buryo cyakorerwaho imyitozo y’Amavubi.

Yagize ati “Twasanze Amavubi azajya i Rubavu. Dusoma raporo y’umutoza twasanze i Kibuga cya Nyakinama gisaba akazi kenshi kugira ngo gitunganywe".

Biteganyijwe ko uyu mwiherero w’Amavubi i Rubavu uzatangira taliki 28 Ukuboza 2015 kugeza taliki 11 Mutarama 2016 aho hazavamo abakinnyi 23 bazakina CHAN 2016 izatangira ku ya 16 Mutarama kugeza taliki 07 Gashyantare 2016.

Ubwo azaba ari Rubavu, Amavubi azakina umukino wa gicuti na RDC taliki 06 Mutarama 2016 na Tunisia taliki 10 Mutarama 2016.

Amavubi ari mu itsinda A hamwe na Maroc,Cote d’Ivoire na Gabon. Iri tsinda rizakinira kuri Sitade Amahoro. Umukino wa mbere uzahuza Amavubi na Cote d’Ivoire taliki 16 Mutarama 2016.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

28-06-2017

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana...

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

28-06-2017

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye...

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...