LATEST NEWS
New section No6
Amavubi yabonye itike yogukina 1/4 muri Cecafa
Publish Date: vendredi 27 novembre 2015
VISITS :428
By Admin

kipe y’igihugu Amavubi ibonye itike ya 1/4 mu mikino ya Cecafa ibera muri Ethiopia nyuma yo gutsinda Somalia ibitego 3-0.


Igitego cya mbere cy’Amavubi cyinjijwe na Habimana Yussuf ku munota wa 6, igitego cya kabiri gitsindwa na Jacques Tuyisenge ku munota wa 52 naho Hegman Ngomirakiza atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 58.

Igice cya mbere cyarangiye Amavubi yatsinze igitego 1-0.
Somalia ihise isezerwa muri iryo rushanwa nyuma yo gutsindwa n’Amavubi muri uwo mukino.

Amavubi ahise abona amanota 6 mu itsinda ryayo, kuko ari umukino wa kabiri atsinze.

Ku mukino ubanza Amavubi yatsinze Ethiopia igitego 1-0, ku mukino wa kabiri Amavubi yatsinzwe na Tanzania 2-1.

Umukinnyi w’Amavubi, Tuyisenge Jacques niwe ufite ibitego byinshi muri iryo rushanwa, kuko afite ibitego 3 mu mikino itatu Amavubi amaze gukina, buri mukino atsinda igitego.

Usibye kuri uyu mukino, Tuyisenge yatsinze igitego ku mukino wa Tanzania ku munota wa 88 mbere yaho akaba yari yatsinze Ethiopa.

Muri uyu mukino, Isaie Songa yasimbuye Tuyisenge Jacques, Habimana Yussuf asimburwa na Yanick Mukunzi.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’ikipe y’igihugu Amavubi
Umuzamu : Ndayishimiye Eric bita Bakame.

Ba myugariro : Ombolenga Fitina, Rwatubyaye Abdoul, Munezero Fiston ndetse na Senyange Yves.

Abakina hagati : Djihad Bizimana, Nshuti Dominique Savio, Ngomirakiza Hegman, Iranzi Jean Claude ndetse na Habimana Yussufu.

Rutahizamu : Tuyisenge Jacques.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

10-04-2017

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera...