LATEST NEWS
Imyidagaduro
Uko Amavubi yatsinze umukino wa mbere
Publish Date: dimanche 17 janvier 2016
VISITS :338
By

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje kuyobora igice cya mbere cy’umukino ufungura CHAN, umukino wa mbere wayihuje na Cote d’ivoire kuri stade Amahoro i Remera Amavubi yatsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Emery Bayisenge ku munota wa 15.

Amavubi agiye gutagira umukino

Uko umukino wagenze

Amavubi yihariye iminota 15 ya mbere y’umukino ahanahana umupira mu kibuga.

Iranzi Jean Claude yazonze cyane abakinnnyi bo hagati mu kibuga, ndetse ku mupira yahaye Habyarimana Innocent, ateye ishoti umupira uca ku ruhda rw’Izamu.

Abayobozi bakuru bubahiriza indirimbo z’ibihugu

Nyuma yo kuzamuka kwiza kwa Ombolenge Fitina ku ruhande rw’iburyo u Rwanda rwakomeje kugariza no gushyira igitutu ku ikipe ya Cote d’Ivoire.

Emery amaze gutsinda igitego cya Kufra

Ikipe y’igihugu cya cote d’Ivoire

Ku munota wa 15, Yannick Mukunzi yahaye umupira Iranzi Jean Claude wagerageje gucenga ba myugariro ba Cote d’Ivoire, maze Essis Bandelaire Fulgence Aka aramutega, Amavubi abona coup-franc.

Umuzamu ya naniwe gukuramo umupira uhita ujya mwizamu

Emery Bayisenge yayiteye neza, ica ku rukuta, umupira uruhukira mu mfuruka y’iburyo y’izamu ryari ririnzwe na Badra Ali Sangare.

Amavubi yakomeje gusatira bikomeye, anyuze ku ruhande rwa Fitina Ombolenga watewe umugeri na Marcelin Koffi, agahabwa ikarita ya mbere y’umuhondo muri uyu mukino.

Ange Kagame nawe ntiyatanzwe gufana Amavubi

Cote d’ivoire yabaye nk’ikangutse itangira gusatira Amavubi ariko uburyo yabonye burimo koruneli na Coup-franc yo ku munota wa 25 ntacyo bwatanze.

Numufasha w`’umukuru w’igihugu Jannette Kagame ntiyatanzwe kureba umupira w’Amavubi

Jacques Tuyisenge yabonye uburyo bwo gutsindira Amavubi igitego cya kabiri ariko umupira uca hejuru y’izamu.

Jacques Tuyisenge ahangane nabinyuma ba cote d’Ivoire

Ku munota wa 28, Amran yakoreye ikosa kuri Anicet Badie, ariko Cote d’Ivoire ntiyagira icyo ibyaza iyi coup-franc.

Cote d’ivoire yihariye umukino mu munota 15 ya nyuma y’igice cya mbere.

kanda hano urebe icyo gitego

Iranzi Jean Claude yabonye ikarita y’umuhondo akoreye ikosa kuri Mahan Marc, Cote d’Ivoire ibona Coup-franc, Djedje Franck Guize yashyizeho umutwe umupira ugaca hejuru y’izamu rya Bakame.

Habura iminota ibiri igice cya mbere kirangire, Koffi Davy Mahinde Bou yabonye uburyo bwo kwishyurira Cote d’Ivoire aturutse ku ruhande rw’iburyo ariko umupira awutera hanze.

HT : Rwanda 1-0 Cote d’Ivoire.

Abakinnyi babanjemo :

Rwanda : 1 Eric Ndayishimiye , 8 Emery Bayisenge , 13 Fitina Omborenga, 14 Celestin Ndayishimiye, 22 Abdul Rwatubyaye, 5 Amran Nshimiyimana, 6 Yannick Mukunzi, 12 Jean claude Iranzi, 17 Innocent Habyarimana,9 Tuyisenge Jacquesh, 10 Dany Usengimana.

Umutoza : Johnny McKinstry

Cote d’ivoire : 16 Badra Ali Sangare, 3 Marcelin Koffi, 4 Mahan Marc Goua (c), 5 Essis Bandelaire Fulgence Aka, 6 Soualio Dabila Quattara, 7 Atcho Hamanin Junior Djobo, 8 Gbagnon Anicet Badie, 11 Koffi Davy Mahinde Bou, 12 Yace Marius Gregoire Okpekon, 14 Djedje Franck Guize ; 21 Cheikh Ibrahim Comara.

Abasimbura : 1 Drissa Bamba, 2 Dagou Willie Britto, 9 Adama Kangoutte, 10 Krahire Yannick Zakri, 13 Yao Serge N’Guessan, 15 Diallo Koname, 17 Anderson Mevy, 18 Eric Michel, 19 Nilmar Treika, 20 Inza Diabate, 22 Souliha Coulibary.

Umutoza : Michel Dussuyer

Umukino urigusifurwa n’umunya Madagascar Nampiandraza Hamada, arafatanya n’umunya Cameroon Noupue Elvis, n’ umunya-Afurika y’Epfo Steven Khumalo mu gihe umunya Maurtania Lemghaifry Ali ari umusifuzi wa kane.


M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent...

NEW POSTS
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...