LATEST NEWS
New section No6
Apotre Gitwaza yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ‘Mana kiza bene wacu’ arimo Kanyombya
Publish Date: samedi 3 décembre 2016
VISITS :1793
By Admin

Kuri uyu wa 2 Ukuboza 2016 ni bwo amashusho y’indirimbo ‘Mana kiza bene wacu’ ya Apotre Dr Paul Gitwaza yashyizwe kuri Youtube nyuma y’igihe kitari gito amaze atunganyijwe na Producer Mariva dore ko yarangiwe gukorwa mu kwezi kwa Kanama 2016 nk’uko Mariva yabitangaje.

‘Mana kiza bene wacu’ ni imwe mu ndirimbo za Apotre Gitwaza zikunzwe na benshi ndetse na we ubwe akaba ayikunda cyane bitewe n’ubutumwa burimo bwigisha benshi akaba ari nayo mpamvu ariyo yahereyeho akora amashusho yayo. Andi makuru agera ku Inyarwanda.com ni uko izindi ndirimbo ze nazo ateganya kuzikorera amashusho mu gihe kitarambiranye.

Jado Kabanda umwe mu bayobozi ba Radio Authentic akaba n’umwe mu bareberera ibihangano bya Apotre Dr Paul Gitwaza, yabwiye Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru ko Apotre Gitwaza yakoze aya mashusho nyuma y’ubusabe bwa benshi bayikunda bagiye bamusaba kuyikorera amashusho cyo kimwe n’izindi ze zinyuranye.

Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Mana kiza bene wacu’ ya Apotre Gitwaza kuri ubu ari kunyura cyane kuri Televiziyo ya Zion Temple yitwa Authentic Tv igaragarira kuri shene (Chanel) ya 54 kuri Star Times. Apotre Dr Paul Gitwaza akaba ari we watangije itorero Zion Temple ari naryo ryaje gutangiza Authentic Tv.

"Mana umva isengesho ryanjye Mana reba agahinda kanjye, icyo nkwingingira ni uko bene wacu bakizwa" Ayo ni amwe mu magambo agize iyi ndirimbo. Mu mashusho yayo hagaragaramo Kanyombya uza mu mwanya wa Ntabwirwa wasenyeye urugo rwe mu kabari kugeza ubwo bamukubitirayo kubera gusinda bakamukura amenyo ndetse akaza no kwirukanwa ku kazi yakoraga azira ubusinzi.

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ’MANA KIZA BENE WACU’ YA APOTRE GITWAZA.

IBITEKEREZO
ndoli

eee iyi ndirimbo ninziza sana irubaka


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...