LATEST NEWS
New section No6
APR 3 – 0 MusanzeFC, Umutoza mushya Nizar yarebye umukino
Publish Date: mardi 8 mars 2016
VISITS :252
By Admin

Umukino wo ku munsi wa 13 wa Shampiyona, Musanze FC yari yakiriye APR FC, umukino urangira itsinzwe ibitego 3-0 kuri Stade ya Kigali, umutoza mushya wa APR FC uturutse muri Tunisia yari yibereye ku kibuga.

Uyu mukino watangiye ikipe ya APR FC isatira, inabona igitego hakiri kare kuri ‘coup franc’ yatewe neza na Emery Bayisenge.

Igice cya mbere cyagaragayemo amakosa menshi ya Musanze FC ndetse myugariro Ngabo Albertwa APR avunikira bikomeye mu gice cya mbere cy’uyu mukino.

Bayisenge-atera-coup-franc-yigitego-cya-kabiri

Iminota isigaye y’umukino Iranzi Jean Claude yakinnye nka myugariro w’ibumoso kandi muri iyi minsi yakinaga iruhande rwa rutahizamu.

Igice cya kabiri, umutoza Emmanuel Rubona watozaga umukino we wa nyuma muri APR FC, yakoze impinduka, akuramo Nkinzingabo Fiston, ashyiramo Butera Andrew.

APR FC yabonye ‘coup franc’ nanone yinjizwa neza nabwo na Emery Bayisenge.

Nizar-Khanfir-uzatoza-APR-FCIbumoso-na-Kalisa-Adolphe-umunyamabanga-wa-APR-FC-iburyo

Bizimana Djihad yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 82, ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, ryatumye umukino urangira 3-0.

Nyuma y’iki gitego,Emery Bayisenge yaje kugwa igihumure nk’uko twabibwiwe n’umuganga wa APR FC, ngo byatewe n’ikibazo cy’isereri, ariko ngo uyu musore araza koroherwa vuba.

Umutoza wa Musanze, George Ssemogerere yavuze ko arimo gutakaza imikino bitewe no kudakinira mu rugo kuko Stade ya Musanze iri kuvugururwa.

Yagize ati : “Ntabwo biba byoroshye kwitwa ko wakiriye umukino ariko ugakinira ku kibuga cy’uwo muhanganye. APR FC yari ifite amahirwe kuturusha. Ndashima abakinnyi banjye, uko bitwaye, nta kundi nzakomeza gutegura imikino itaha.”

Rubona wa APR we ngo ni Imana yamufashije.

Ku rutonde rw’agateganyo APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 30 inyuma ya Mukura ifite 32, APR iracyafite ibirarane by’imikino ibiri.


Aha umunyezamu wa musanze bamuhaye ikarita itukura

Umutoza mushya ugiye gutoza APR FC, UmunyaTunisia Nizar Khanfir na we yarebye uyu mukino. Akaba yitegura umukino ubanza APR FC izakiramo Young Africans, kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa gatandatu.

M.Fils

IBITEKEREZO
Ndoli James

APR iransimisha Cyane Yongeremo Imbaraga itware igikombe Byinshimisha Cyane Abanyarwanda itsinze yanga ya Tanzaniya murakoze


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...