LATEST NEWS
Imyidagaduro
APR FC itsinze Simba, ifata umwanya wa mbere
Publish Date: dimanche 14 août 2016
VISITS :422
By admin

Ikipe ya APR FC yatsinze umukino wa mbere mu ya gisirikare ikomeje kubera mu Rwanda, aho kuri iki Cyumweru, yakinaga na Simba ihagarariye Uganda, iyitsinda ibitego 2-0.

Muri uyu mukino wa kabiri ku mpande zombi, wabereye kuri Stade Regionale i Nyamirambo, umutoza wa APR FC Kanyankore Gilbert ’Yaounde’ yari yakoze impinduka enye ; aho Rusheshangoga Michel, Yannick Mukunzi, Nkinzingabo Fiston ndetse na Blaise Itangishaka babanjemo.

Usengimana Faustin yari ayoboye bagenzi be mu kibuga nyuma yaho Ngabo Albert ahaye umwanya Rusheshangoga, mu gihe Yannick Mukunzi yatangiye mu mwanya wa Amran Nshimiyimana ufite imvune.

Nkinzingabo Fiston na Itangishaka Blaise bakinnye mu mwanya wa Patrick Sibomana na Benedata Janvier, bituma Muhadjiri asa n’usubira inyuma gato.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, ariko APR FC ibona ibitego bibiri mu gice cya kabiri.

Ku munota wa 60 w’umukino, Hakizimana Muhadjiri yahaye umupira Habyarimana Innocent ‘Di Maria’, atsinda igitego cya mbere, mu gihe icya kabiri yagitsinze ku mupira yahawe na Twizerimana Onesme.

APR FC ikaba igize amanota atatu n’igitego kimwe, Ulinzi Stars na Tanzania bafite amanota atatu nta mwenda, nta n’igitego mu gihe Simba ya Uganda ifite amanota atatu n’umwenda w’igitego kimwe.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi :

APR FC : Emery, Rusheshangoga, Rugwiro, Faustin (c), Emmanuel, Mukunzi, Nkinzingabo, Muhadjiri, Onesme, Blaise, na Di Maria.

Uganda : 1 Mugabi Alex, 6 Kirya Aggrey, 12 Mubiru Issa , 4 Sekitoleko Dennis , 3 Othieno Joseph, 5 Mussa Mude (c). 17 Aloro Rodgers, 7 Witaba Alex, 15 Wakaza Godfrey, 9 Senkaaba Gorge na 11 Omunuki Robert.

Ruhagoyacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...