LATEST NEWS
Imyidagaduro
Aubameyang yitambitse agahigo ka Yaya Toure
Publish Date: vendredi 8 janvier 2016
VISITS :532
By Admin

Umukinnyi ukomoka muri Gabon rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang yabashije guhigika icyamamare gikomoka muri Cote d’ ivoire Yaya Toure ku mwanya w’ umukinnyi mwiza ku mugabane wa Africa 2015.


Aubameyang ahabwa igihembo na President wa Caf Issa Hayatou

Igihembo gitangwa n’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru muri Africa ku mukinnyi mwiza w’ umwaka ntabwo cyasubiye kuri Yaya Toure wari uherutse kwegukana igihembo cy’ umukinnyi mwiza w’ umwaka wa 2015 ku mugabane wa Africa gitangwa na BBC.

Mumatora, abatoza n’ abayoboye akanama ka tekinike k’ ibihugu bigize iri shyirahamwe rya CAF, Aubameyang yagize amajwi 143 naho umukinnyi wa Manchester City Yaya Toure wimyaka 32 agira amajwi 136.

Aubameyang wimyaka 26 y’ amavuko abaye umukinnyi wa mbere ukomoka muri Gabon wegukannye iki gihembo.

Toure wa shakaga kugitwara inshuro 5 zikurikiranya bikaba bitakunze

Umukinnyi ukomoka muri Ghana ukinira Swansea mu bwongereza Andre Ayew w’ imyaka 26, yaje ku mwanya wa gatatu n’ amanota 112.

Aubameyang ukinira Borussia Dortmund mu budage ubu niwe uyoboye Bundesliga mu gutsinda ibitego uyu mwaka n’ ibitego 18 mu mikino 17.

Toure, warumaze imyaka ine atwara iki gikombe yikurikiranya aho yashakaga kureba ko yaca agahigo ko kugitwara inshuro eshanu zikurikiranya, yafashije igihugu cye gutwara igikombe cya CAN umwaka ushize naho umutoza watozaga iyi kipe ya Cote d’ Ivoire Herve Renard, yatorewe umutoza w’ umwaka.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
FERWAFA yihanganishije abanya-Brazil kubw’impanuka y’indege yahitanye abakinnyi babo

FERWAFA yihanganishije abanya-Brazil kubw’impanuka y’indege yahitanye...

Ciney yashyize hanze indirimbo ’Impeta’ nyuma y’umwaka atari mu muziki

Ciney yashyize hanze indirimbo ’Impeta’ nyuma y’umwaka atari mu...

Man United 4-0 Feyenoord : Rooney umaze iminsi akomerwa n’abafana yaciye agahigo

Man United 4-0 Feyenoord : Rooney umaze iminsi akomerwa n’abafana yaciye...

UEFA CL2016 : Manchester City yabonye itike mu mukino warangiye harimo abakinnyi 20

UEFA CL2016 : Manchester City yabonye itike mu mukino warangiye harimo...

Umunyarwanda Valens Ndayisenga ni we wegukanye tour du Rwanda 2016

Umunyarwanda Valens Ndayisenga ni we wegukanye tour du Rwanda...

NEW POSTS
Seyoboka ushinjwa Urupfu rw’Abanyapolitiki Kameya ( PL) na Dr. Gafaranga ( PSD) yakatiwe gufungwa by’agateganyo

8-12-2016

Seyoboka ushinjwa Urupfu rw’Abanyapolitiki Kameya ( PL) na Dr. Gafaranga (...

Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako ziri kuzamurwa zidafite abazikoreramo

8-12-2016

Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako...

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u Rwanda

8-12-2016

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u...

Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera ibidukikije

7-12-2016

Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera...

Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

5-12-2016

Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’ ikiraro cyo kujegeza Leta y’Urwanda

5-12-2016

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’...

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

4-12-2016

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon