LATEST NEWS
New section No6
Bombori bombori hagati y’ abafana ba Kiyovu sport n’ ubuyobozi bwayo
Publish Date: mardi 1er novembre 2016
VISITS :507
By Admin

Gutsindwa kw’ ikipe ya Kiyovu sport ibitego 4-0 byatumye umukunzi ndetse akaba n’ umuterankunga wayo byumwihariko ashyira hanze ibibazo n’ imbogamizi bahura nazo muri Kiyovu.

Nyuma yumukino wahuzaga ikipe ya Kiyovu sport ndetse na Gicumbi Fc, hari kumunsi wa gatandatu (3) w’icyumweru gishize kuya 29.11.2016 isaa cyenda n’igice zumugoroba ubwo iyipe ya Kiyovu sport yakiraga ikipe ya Gicumbi kumunsi wa gatatu (3) wa shampiyona ya 2016-2016 mu mukino ubanza.

Muri uyu mukino tubibutse ko warangiye ikipe ya Kiyovu sport yari yakiriye uyu mukino yahawe gasopo n’ikipe ya Gicumbi yarikiwe ku kibuga cya Kiyovu sport, ikaza kuyihatsindira ibitego 4 bya Gicumbi ku ubusa bwa Kiyovu sport (4-0).

Ubwinshi bw’ibi bitego byatumye umukunzi wiyi kipe atabasha kubyihanganira bituma asuka agahinda ke hasi. Doreko aka gahinda kari gakubiyemo byinshi cyane, ubwo yabashije kuvuga imikinire ndetse n’imibereho iy’ikipe ya Kiyovu sport idashimisha abafana bayo.

Umwe mu bafana ba Kiyovu sport utarashatse kuvuga amazina ye, kubwi mpanvu ze bwite yagize ati” njye birambabaza cyane iyo mbona ikipe ya Kiyovu itsindwa akaka kageni. Wicaye ukareba ingufu iyi kipe ifite zishingiye kubafana zipfa ubusa wababara ! Kandi byukuri nawe ari wowe ntacyakubuza kubabara kuko ntakuntu wafasha ikipe w’iriye ukimara, rimwe na rimwe ukabikora Atari uko ufite amafarnga menshi cyangwa ataruko udafite ibibazo ngo ayo mafaranga uyakemuze ibindi bibazo bya Famiye, ahubwo ukabikorera urukundo ufitiye iyi kipe ariko ugasanga nta musaruro uvuyemo (ntantsinzi ibona)”.

Abajijwe impamvu abona iyi kipe idatera imbere cyangwa se ngo itange ibyishimo bihagije kubakunzi bayo, yasubijje agira ati : “byihorere wa mu nyamakuru we !, ubu se ugiye kumbwira ko iyi kipe arinswa cyangwa ari abakene ?, si abakene yewe si nabaswa, ahubwo ni uko abantu babaye abanyabinyoma”.

Yakomeje agira ati : “umuntu araza mu buyobozi mukagirango aje guteza imbere ikipe ukurikije n’amagambo cyangwa ikizere ari kwerekana, kumbi ajekwishakira amaramuko. Igitangaje rero nuko uje wese azavuga ko aje guteza ikipe imbere akeneye abazamuba hafi bakamufasha kumbe ahubwo akeneye uzamuzanira amaranga agashyira mu mufuka we”.

Abafana ba Kiyovu Sport

Uyu mufana utashatse ko tumutangaza yakomeje atubwiranko kandi ibi ntibizwi mu buyobozi gusa kuko hari naho usanga umwe mubatoza azana umukinnyi ngo mu mugure azabakinire neza kuko abishoboye ahubwo ugasanga uwo mukinnyi ahuje amaranga mutima n’uwo mutoza utamenya aho shingiye cyangwa aturuka, urumva ko ahongaho umutungo wa Equipe (ikipe) uburi gusohoka ariko udatanga umusaruro kubwinyungu zuwo mutoza n’uwo mukinnyi yazanye.

Ikindi mu bayobozi naho harimo ba rusahurira mu nduru, iyubona abanyamuryango bifatanya bagashaka amafaranga yoguhemba abakinnyi wowe nkumuyobozi ugasanga ukoze muri ayo mafaranga uba wumva utari rusahurira munduru koko ?,kandi usanga iyo worigushyirwa azavugako ajje guteza umuryango imbere !.

Ese iyo uri umuyobozi hakaboneka amaranga runaka aturutse muzindi nyungu runaka, ntuyageze kubuyobozi b’ikipe ufite ibyo witwaje bitasobanutse, uba wumva utari umujura koko ?, ibi byose ndi kukubabwira ni ibiberamo hariya muri Kiyovu,.

Ikindi kintu kibabaje nkubu hari umubyeyi umwe waguze imiti y’abakinnyi, ariko abo yahaye ayo mafranga yo kugura iyo miti ntayo baguze, hazakuboneka umukinnyi ukenera kuvurwa ku kibuga dusanga mu ri Tourse (igisanduku cy’imiti) yarimo amiti itarenze ibihimbi 13.000frw ibaze !

Source : TR

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo yumvaga

29-04-2017

Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo...

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

29-04-2017

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...