LATEST NEWS
New section No6
Breaking News : Bokota Labama yavuye muri AS Muhanga yerekeza muri URA yo muri Uganda
Publish Date: jeudi 11 août 2016
VISITS :467
By admin

Nyuma yaho ikipe ya Uganda Revenue Authority yo muri Uganda imaze igihe kitari gito idakora ku gikombe cya shampiyona yahisemo gukaza ubusatirizi bwayo bityo bakaba bamaze kwibikaho umukinnyi wahoze ari rutahizamu w’ikipe ya AS Muhanga akaba yaranakiniye Amavubi, Bokota Labama nubwo bivugwako ashaje gusa ni umwataka mwiza nkuko yabigaragaje mu ikipe ya AS Muhanga.

Bokota yakiniraga AS Muhanga kuri ubu yasubiye mu kiciro cya kabiri

Uyu mugabo wanyuze mu makipe ya hano mu Rwanda, arimo Rayon Sports, APR FC na Kiyovu Sports kuri ubu akaba yari umukinnyi wa AS Muhanga , yeretswe abafana kuri uyu wa Kane ku kibuga cy’imyitozo cya Gayaza iyi kipe ya Uganda Revenue Authority isanzwe ikoreraho imyitozo.

Bokota yakiniye Amavubi

Nkuko byagenze ubwo yarari hano mu Rwanda abazwa niba koko yaba agishoboye,Bokota Labama ubwo yabazwaga ni tangazamakuru ryo mu gihugu cya Uganda niba agifite ibitego mu maguru, yasubije ko ibikorwa mu kibuga bizivugira.’’njye ntacyo navuga kuri icyo kibazo gusa ibikorwa bizivugira,ninkina ngatsinda ndabizi nzaba ngusubije’’

Bokota yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa URA

Nkuko bigaragara ku rutonde rw’abakinnyi bashya bamaze kugera muri URA Bokota ni umwe muri aba bakinnyi 9 barimo : Alionzi Nafian Legason (Onduparaka), Fred Okot, Julius Mutyaba (Lweza), Harry Gentle Frank (Sofapaka – Nigeria), Hudu Mulikyi (Maroons), Richard Wandyaka (JMC Hippos), Emmanuel Ibe Obina (Mathare United), Bokota Labama Kamana (AS Muhanga).

Dore abakinnyi URA izakoresha umwaka utaha w’imikino :

Abazamu : Alionzi Nafian Legason, Cleo James Setuba na Mathias Muwanga
Ba myugariro : Samuel Sekitto, Fred Okot, Jimmy Kulaba, Harry Gentle Frank, Fahad Kawooya Kalule, Julius Ntambi na Allan Munaaba.
Abakina hagati : Oscar Agaba (Captain), Feni Ali, Jimmy Lule, Hudu Mulikyi, Nicholas Kagaba, Shafik Kagimu Kuchi, Julius Mutyaba, Elkanah Nkugwa na Richard Wandyaka.
Ba rutahizamu : Bokota Labama Kamana, Villa Oromchan, Emmanuel Ibe Obina, Peter Lwasa na Ronald Kigongo.

Ntakirutimana Alfred

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo yumvaga

29-04-2017

Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo...

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

29-04-2017

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...