LATEST NEWS
New section No6
Valens Ndayisenga avuye muri Tour du Rwanda
Publish Date: vendredi 20 novembre 2015
VISITS :574
By Admin

Ejo kuwa kane Valens Ndayisenga yarangije etape ya 5 ari ku bihe bimwe n’uwabaye uwa mbere, ariko ahita acika intege ndetse ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Nyuma umuganga yemeje ko uyu musore yagize ikibazo cy’umwuma no kubura isukari mu mubiri, yizeza ko ari ikibazo gikemuka vuba.

Kubura amazi mu mubiri yagize ejo abaganga bavuze ko byatewe n’uburwayi bwa ‘Angines’ yari afite butatumye abasha kumira amazi mu gihe yasiganwaga.

Mu ijoro kandi aba baganga bari bemeje ko uyu musore ubu ameze neza ndetse yiteguye guhatana n’abandi mu gitondo.

Gusa aho abakinnyi bari bagiye guhagurukira mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu nibwo ushinzwe gutanga amatangazo ya tour yahise avuga ko Ndayisenga atagikomeje guhatana kuko nta ntege afite.

Amakuru agera Kuri rushyshya yemeza ko uyu musore ukomoka i Rwamagana atakiri mu bitaro, nubwo bwose atigeze agaragara aho abakinnyi bahagurukiye i Muhanga. Gusa amakuru aravuga ko ameze neza nubwo nta mbaraga zihagije zo gusiganwa n’abandi afite.

Mu gusiganwa ku magare, nta mukinnyi usiba etape imwe ngo agaruke mu zindi ziri imbere. Bisobanuye ko Valens Ndayisenga wari rurangiranwa muri Tour du Rwanda ubu atagikomeje guhatana n’abandi muri iyi.

Valens Ndayisenga w’imyaka 21 niwe wegukanye Tour du Rwanda iheruka ndetse yari mu bahabwa amahirwe n’uyu mwaka nubwo yari ataregukana etape ya Tour du Rwanda aho zigeze ubu.

Ubuyobozi bwa Team Rwanda bwavuze ko abandi bakinnyi 14 ba Team Rwanda bameze neza kandi bafite morale yo gukomeza gusiganwa nta kibazo bagerageza kugumana maillot jaune.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...