LATEST NEWS
Imyidagaduro
Byari ibicika I Manchester nyuma yokumara iminota 404 badatsinda igitego
Publish Date: mercredi 4 novembre 2015
VISITS :165
By Admin

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Ugushyingo 2015, imikino ya UEFA Champions league yasubukuwe, hakinwa imikino ya mbere yo kwishyura mu matsinda, aho kuri uyu mugoroba hakinnye amakipe aherereye mu itsinda rya mbere(A)kugeza mu itsinda rya 4(D), andi makipe akaza gukomeza imikino ku mugoroba wo kuri uyu Gatatu.

Mu mikino yari itegerejwe harimo uwahuje ikipe ya Real Madrid yari yakiriye Paris Saint Germain, ikipe ya Manchester United yari yakiriye CSKA Moscow, mu gihe Manchester city yakinaga na FC Sevilla muri Espanye.

Duhereye ku mukino wa Manchester United yakiniraga imbere y’abafana bayo kuri stade ya Old Trafford, byari bitegerejwe kureba niba iyi kipe imaze iminsi igaragaza intege nke mu busatirizi bwayo noneho iri buze kubasha kubona ibitego biyihesha intsinzi nyuma y’imikino itatu badatsinda igitego na kimwe.

Ikipe ya Manchester united muri uyu mukino yagerageje guhererekanya neza no kwiharira umupira cyane kurusha ikipe ya CSKA Moscow, gusa wareba ahashobora kuva igitego ukahabura dore n’uburyo bwagiye buboneka kapiteni Wayne Rooney byamugoye kuboneza mu nshundura, igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Byasabye gutegereza kugeza ku munota wa 79 ubwo rutahizamu Wayne Rooney yabashaga gutsinda n’umutwe nyuma y’uburyo butandukanye yari yahushije. Iki gitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino kikaba cyaje nyuma y’iminota 404 ikipe ya Manchester united idatsinda. Gusa nyuma yo kwegukana amanota atatu ikipe ya Manchester united yahise iyobora itsinda B.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda ikipe ya PSV Eindhoven yatsinze Wolfsburg yo mu Budage ibitego 2-0.
Mu gihe Manchester United yari yagowe no kubona igitego byibuze kimwe gusa, bakeba babo Manchester city bo barangije umukino mu gice cya mbere, aho cyarangiye batsinze FC Sevilla ibitego 3-1, uku akaba ari nako umukino warangiye.

Muri iri tsinda D, ikipe ya Manchester city niyo iyoboye itsinda, aho ikurikiwe na Juventus nayo yitwaye neza ikanganyiriza mu Budage na Borussia Monchengladbach igitego 1-1.

Mu itsinda A, ikipe ya Real Madrid yari yakiriye PSG yo mu Bufaransa, maze iyitsinda igitego 1-0 cya Nacho wagitsinze nyuma y’iminota mike cyane yinjiye mu kibuga asimbuye Marcelo wagize akabazo k’imvune. N’ubwo ikipe ya Real Madrid yabonye itsinzi, ikipe ya PSG yarushije cyane Ral Madrid muri uyu mukino, guhererekanya neza no kugera imbere y’izamu ariko uburyo butandukanye ba rutahizamu ba PSG barimo Ibrahimovic na Cavani ntibabasha kububyaza umusaruro.
Undi mukino wabaye muri iri tsinda ikipe ya Shakhtar Donetsk yatsinze Malmo IBITEGO 4-0.

Mu itsinda C, ikipe ya Atletico Madrid ikomeje kuriyobora nyuma yo kunganya na Astana muri uyu mugoroba, mu gihe Benifica iri ku mwanya wa 2 nyuma yo gutsinda Galatasaray ibitego 2-1.

Imikino itegerejwe kuri uyu mugoroba harimo uwo ikipe ya Bayern Munich iza kwakiramo Arsenal .

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...