LATEST NEWS
Imikino
Caf champions league : Tp Mazembe yegukanye igikombe cya 5
Publish Date: lundi 9 novembre 2015
VISITS :236
By

ku munsi w’ejo byari byishimo bikomeye ku kipe ya TP Mazembe irimo kubyina intsinzi nyuma yo kwegukana igikombe cya 5 mu mateka yayo cya CAF Champions league yatwaye kuri iki cyumweru tariki ya 08 Ugushyingo 2015, nyuma yo gutsinda USM Alger ku mukino wa nyuma wo kwishyura wa bereye i Lubumbashi ibitego 2-0, bihita biba ibitego 4-1(Aggregate) mu mikino yombi.

Icyizere cyo gutsinda uyu mukino wo kwishyura bagatwara igikombe cyari kiri hejuru kubanye-congo, nyuma y’uko bitwaye neza mu mukino ubanza bakabasha gutsindira USM Alger iwabo muri Algeria ibitego 2-1.

Bwana samatha ahanganye n’umwarabu

Umunya-Tanzaniya Mbwana Samatta niwe wafunguye amazamu ku gitego yatsinze kuri penaliti ku munota wa 74, maze umunya-Cote d’ivoire ashyiramo igitego cya gashinguracumu ubwo haburaga umunota umwe gusa mu minota 4 y’inyongera bari bongeye kuri 90 isanzwe y’umukino ngo irangire.

Abafana ba TP Mazembe bari bakubise buzuye stade ya Kamalondo i Lubumbashi, bishimiye kwegukana igikombe cya 5 nyuma y’ibindi batwaye mu 1967, 1968, 2009 na 2010.

Iki gikombe TP Mazembe yegukanye cyayihesheje itike yo kuzitabira igikombe cy’isi cya ma club kizabera mu Buyapani, aho isanze amakipe nka FC Barcelona yegukanye igikombe cya UEFA Champions league cyo ku mugabane w’I Burai n’andi makipe yatwaye ibikombe bihuza amakipe yabaye aya mbere ku migabane yabo.

Mutabazi Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...