LATEST NEWS
New section No6
CAN 2017 : Algeria yahabwaga amahirwe yasezerewe, Senegal izahura na Cameroun muri 1/4
Publish Date: mardi 24 janvier 2017
VISITS :553
By Admin

Imikino isoza iyo mu itsinda rya kabiri ry’igikombe cya Afurika cya 2017 kiri kubera muri Gabon, yasize ikipe y’igihugu ya Algeria isezerewe, ni nyuma yo kunganya na Senegal ibitego 2-2 kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2017.

Algeria yatangiye isatira bikomeye Senegal yari yaruhukije abakinnyi benshi babanza mu kibuga, yabonye igitego cya mbere ku munota wa 10 w’umukino, gitsinzwe na Islam Slimani, ariko Senegal yishyurirwa na Papa Kaliou Diop ku munota wa 44 w’umukino.

Islam Slimani yaje gutsindira Algeria igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe na Riyad Mahrez ku munota wa 52 w’umukino, ariko ku makosa ya ba myugariro ba Algeria, Moussa Sow yishyurira Senegal nyuma y’umunota umwe gusa.

Algeria yakabaye yabonye igitego kiyihesha intsinzi, ariko uburyo bwabonetse ku bakinnyi bayo barimo ; Slimani waje kuvunika agasimbuzwa, Bounedjah na Gouedioula ntibwatanga umusaruro, umukino urangira amakipe yombi anganyije 2-2.

Mu wundi mukino wabaraga kuri stade d’Angondge,i Libreville, Tunisia yatsinze Zimbabwe ibitego 4-2, mu gihe igice cya mbere cyari cyarangiye ari ibitego 4-1.

Senegal yasoje imikino yo mu itsinda rya mbere iyoboye n’amanota 7, Tunisia ifite amanota 6 ku mwanya wa kabiri mu gihe Algeria yasezerewe ifite amanota 2 naho Zimbabwe itaha ifite inota rimwe gusa.

Muri 1/4, Senegal izahura na Cameroun yabaye iya kabiri mu itsinda rya mbere, Tunisia yo izahura na Burkina Faso yabaye iya mbere mu itsinda rya mbere.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24, imikino y’iri rushanwa irakomeza, aho Congo Kinshasa irakina na Togo, Maroc ikina na Ivory Coast mu mikino isoza iyo mu itsinda rya gatatu yombi irabera rimwe (21:00).

Ikipe ya Algerie

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...