LATEST NEWS
Imyidagaduro
Cecafa : U Rwanda rusezereye Kenya
Publish Date: mardi 1er décembre 2015
VISITS :392
By Admin

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ isezereye Harambee Stars ya Kenya, iyitsinze Penaliti 5-3 nyuma yo gusoza umukino ntayibashije kureba mu izamu ry’indi.

Penaliti eshanu zatewe na Haruna Niyonzima, Jacques Tuyisenge, Djihad Bizimana, Songa Isaie, na Celestin Ndayishimiye zinjiye neza ; Gusa amahirwe menshi aturutse kuri Bakame wakuyemo Penaliti ya gatatu ya Kenya.

Muri rusange ni umukino utagaragayemo gusatirana cyane, uretse ko mu minota 15 ya nyuma y’umukino Kenya yasatiriye cyane u Rwanda, ariko Amavubi nayo akanyuzamo agasatira.

Abasore b’u Rwanda basa n’abihoreye kuri Kenya kuko mu mwaka wa 2013, ubwo CECAFA y’ibihugu yaherukaga gukinwa, Harambee Stars yasezereye Amavubi muri 1/4.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda, ni Ndayishimiye Eric Bakame, Ombolenga Fitina, Ndayishimiye Celestin, Rwatubyaye Abdul, Usengimana Faustin, Bizimana Djihad, Mugiraneza Jean Baptiste (Migi), Mukunzi Yannick, Nshuti Dominique Savio, Habimana Youssuf, Jacques Tuyisenge.

Kuri uyu wa kane, Amavubi zahura na Sudani mu mukino wa 1/2 ; Mu gihe Uganda yo izaba ihura na Ethiopia yakiriye iri rushanwa.

U Rwanda rwari rufite abafana benshi kuri stade bafana bari bafite ikizere ko ikipe y’igihugu iri bukomeza .

M.Fils

IBITEKEREZO
Man.U Emmy

Erega Abagande Baratunaniye Pee !!!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...