LATEST NEWS
Imyidagaduro
CECAFA yahakanye amakuru yari yatangajwe kuri Tombola
Publish Date: mardi 10 novembre 2015
VISITS :166
By Admin

Umunyamabanga mukuru w’impuzamashyirahamwe ya ruhago y’ibihugu bya Afurika yo mu Burasirazuba no hagati, Nicholas Musonye, yahakanye amakuru yatangajwe mu binyamakuru ko tombola ya CECAFA y’ibihugu yarangije kujya hanze.


Nicholas Musonye umunyamabanga wa CECAFA
CECAFA y’ibihugu y’uyu mwaka wa 2015 izabera muri Ethiopie hagati y’amatariki ya 21/11 na 6/12, aho amakuru yavaga muri iki gihugu, yavugaga ko tombola y’uko amakipe azahura mu matsinda yarangije kujya hanze, aho ikipe y’igihugu Amavubi yari yisanze mu itsinda C hamwe na Sudani, Sudani y’epfo na Zanzibar.

Iyi Tombola yari yashyize Uganda, Kenya n’Uburundi mu itsinda rimwe, yaje guhakwanwa n’umunyambanga mukuru wa CECAFA, Nicholas Musonyi aho yatangarije Ruhagoyacu ko ibyo na we atazi aho byaturutse.

Uyu yagize ati : “Ni byo ko twari tumaze iminsi muri Ethiopie ariko twari twarajyanywe no kureba ibibuga bizakinirwaho. Ntabwo twari twagiye gutombola”.

“Ibyo bya tombola tubisanze hano muri Kenya ariko tuziko tombola izakorwa ejo”.
CECAFA na Musonyi ariko, mu mikino ya CECAFA Kagame Cup na bwo bari bahakanye amakuru ya tombola y’amatsinda yari yamenyekanye mbere, gusa ntibyabuza aya matsinda gukorwa nkuko yari yatangajwe mu binyamakuru atari yasohoka.

Igihugu cya Ethiopie cyagombaga kwakira CECAFA y’umwaka ushize wa 2014 gusa kiza gutangaza ku munota wanyuma ko nta bushobozi gifite byatumye iri rushanwa ridakinwa. Yari inshuro ya gatanu iryo rushanwa ritakinwe nyuma yaho rihinduriwe uburyo rikinwamo mu mwaka w’1973. Izindi nshuro CECAFA itabaye ni mu myaka y’ 1986, 1993, 1997 n’1998.

Uko amatsinda ya CECAFA y’ibihugu yari yatangajwe :
Group A : Ethiopia, Zambia, Tanzania, Somalia
Group B : Kenya, Uganda, Burundi, Djibouti
Group C : Sudan, Rwanda, South Sudan, Zanzibar.

Mutabazi Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...