LATEST NEWS
New section No6
Champions League:Arsenal yagaruriye agatima abafana bayo
Publish Date: mercredi 25 novembre 2015
VISITS :195
By Admin

Arsenal yihagazeho ku kibuga cyayo mu Bwongereza itsinda Dinamo Zagreb ibitego bitatu ku busa byayongereye amahirwe ko ishobora gukomeza muri 1/8 cy’iri rushanwa naho Chelsea, FC Barcelona na Bayern Munich zamaze kwizera gukomeza mu cyiciro gikurikiraho cy’iri rushanwa.

Ikipe ya Arsenal yari yakiriye Dinamo Zagreb ku kibuga Emirates Stadium imbere y’abafana ibihumbi 58 978 maze itsinda ibitego 3-0 ibifashijwemo na Mesut Ozil, Alex Sanchez (watsinze ibitego bibiri wenyine) byatumye yiyongerera amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro aho iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atandatu.



Bivuze ko Arsenal igomba gutsinda umukino wa nyuma izahuramo na Olympiacos maze igakomeza ku kinyuranyo cy’ibitego, iramutse ibikoze yaba ibaye ikipe ya mbere isohotse mu matsinda yaratsinzwe imikino ibiri ibanza nyuma ya Galatasaray yabikoze mu 2012.



Ikipe ya Chelsea ibifashijwemo na Gary Cahill, Willian, Oscar na Kurt Zouma yanyagiye Maccabi Tel Aviv ibitego bine ku busa muri Israel ku kibuga umutoza Jose Mourinho yavuze ko kidakwiriye gukinirwaho ruhago kubera uburyo ari kibi.

FC Barcelona yo ikomeje urugendo rwo kunyagira buri kipe bahuye yatsinze AS Roma ibitego 6-1 ku kibuga Nou Camp byatsinze na Lionel Messi na Luis Suarez bombi batsinzemo bibiri kuri buri umwe, ibindi bitsindwa na Gerard Pique na Adriano kimwe rukumbi cya Roma cyatsinzwe na Edin Dzeko wahoze akinira Manchester City wanahushije penaliti.


Indi mikino yabaye

Bate Borisov 1-1 Bayer Leverkusen

Barcelona 6-1 Roma

Arsenal 4-1 Dinamo Zagreb

Bayern Munich 4-0 Olympiakos

FC Porto0-2 Dynamo Kyiv

Maccabi Tel Aviv 0-4 Chelsea

Zenit St. Petersburg 2-0 Valencia

Lyon 1-2 Gent

Imikino iteganyijwe kuri uyu munsi

Malmoe FF vs Paris Saint Germain

Shakhtar Donetsk vs Real Madrid

CSKA Moscow vs Wolfsburg

Manchester United vs PSV Eindhoven

FC Astana vs Benfica

Atletico Madrid vs Galatasaray

Borussia Moenchengladbach vs Sevilla

Juventus vs Manchester City



Bayern Munich nayo yihereranye Olympiacos ku kibuga cyayo Allianz Arena iyitsinda ibitego bine ku busa aho iminota 20 y’igice cya mbere yarangiye ari bitatu bya Douglas Costa, Robert Lewandowski na Thomas Muller mu gice cya kabiri nyuma y’uko Bayern Munich yari isigaranye abakinnyi 10 Holger Badstuber ahawe ikarita itukura Kingsley Coman yayiboneye igitego cya kane umukino urangira gutyo.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

22-08-2017

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...