LATEST NEWS
Imikino
Champions league : PSG irahabwa amahirwe yo gutsinda Chealsea
Publish Date: mardi 16 février 2016
VISITS :202
By Admin

Uyu munsi tariki 16 Gashyantare 2016,ni bwo abakunzi ba ruhago bagiye kongera kuryoherwa na UEFA Chapions league by’umwihariko abaturage b’igihugu cy’u Bufaransa ku kibuga cya Parc De Prince PSG(Paris Saint Germain FC) irahakirira Chelsea yo mu Bwongereza, mu umukino ubanza wa kimwe cy’umunani 1/8 , aya makipe akaba yari amaze iminsi ahurira muri iri rushanwa, kuri iyi nshuro agiye guhura yombi afite abakinnyi bari mu mvune.

Ikipe ya PSG iraba iri ku kibuga cyayo ikindi kandi PSG ni ikipe yari imaze gukina imikino 16 itaratsindwa muri shampiyona ariko muri iyi weekend dusoje yahagaritswe na Lille ubwo banganyaga 0-0.

Ibi ariko ntacyo bivuze kuko ikiri iya mbere n’amanota 70 irusha iya kabiri 25.hari abavuze ko PSG yaba yanze kwivuna muri shampiyona kandi basa n’abayitwaye.Ngo ikiri mu mitwe yabo ni Chelsea.

Babinyujije ku mutoza wabo Laurent Blanc PSG batangaje ko Marco Velrrati na Javier Postore batameze neza.

Ngo n’ubwo Verrati yakinnye igice cya kabiri muri iyi weekend na Pastore akaba yari yagarutse mu gikombe cy’igihugu, ngo nta mahirwe yo gutangira mu mukino na Chelsea ati : “tuzakoresha Adrien Rabiot , Blaise Matuidi na Thiago Motta mubo hagati” Laurent Blanc.

Chelsea n’umutoza wabo mushya n’ubwo batari imbere muri shampiyona, bamaze kugaruka mu bihe byiza dore ko umukino baheruka batsinze Newcastle 5-1.Gusa inkuru itari nziza muri iyi kipe havugwa indi mvune muri ba myugariro.Nyuma ya Kurt Zouma uri hanze amezi 6, ubu na captain John Terry afita akabazo kimvune kuko ku mukino na Newcastle yasohotse mu kibuga ku munota wa 38.

Branslav Ivanovic yasihe ahengekwa hagati na Cahill maze rahman Baba ajya kuruhande rw’ibumoso naho Cezar Aziilicueta anyura iburyo. Haribazwa niba ubu bwugarizi ari na bwo buzakoreshwa kwa PSG cyangwa niba Terry azaba yagarutse.

Twabibutsa ko iyi ari inshuro ya gatatu yikurikiranya ayo makipe ahuriye mu mikino yo gukuranamo muri iri rushanwa.Chelsea yari yabanje gukuramo Psg ariko umwaka ushize PSG nayo yakuyemo Chelsea harimo igitego cya David Luiz ukinira PSG kuko yahageze agurishijwe na Chelsea. Kuri ubu rero tukaba twese dutegereje uko umukino uri bube ugenda hagati y’aya makipe Chelsea na PSG kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Gashyantare 2016.

indi mikino iba kuri uyu wa kabiri

Zent VS Benfica

kuwa gatatu

Gent VS Wolfsbug

Roma VS Real Madrid

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

NEW POSTS
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

23-10-2017

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda...

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...