LATEST NEWS
Imikino
CHAN 2016 : Nigeria yanyagiye Niger
Publish Date: mardi 19 janvier 2016
VISITS :352
By Admin

Ikipe ya Nigeria “Super Eagle” yaraye inyagiye Niger ku bitego 4-1 mu irushanwa ry’amakipe y’ibihugu muri Afurika ribera mu Rwanda (CHAN) uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Abakinnyi-ba-NIGERIA-bishimira-igitego-cya-mbere-nyuma-umukinnyi-Chikatara-agatsinda-ibindi-3-wenyine

Uyu mukino wo mu itsinda C ririmo Nigeria, Niger, Guinea na Tunisia zo zanganyije ibitego 2-2.

Inshamake y’umukino

Ku munota wa 4 w’igice cya mbere Niger yabonye kufura yatewe na Musa Shehu ayitera mu maboko y’umuzamu wa Nigeria.

Ku munota wa 9 Alimi Jamiu wa Nigeria yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye umukinnyi wa Niger Idrissa Halidou Garba.

Ku munota wa 12 w’igice cya mbere rutahizamu w’ikipe ya Niger Idrissa Halidou Garba yabonye amahirwe yo gutsinda igitego aho yarasigaranye n’umuzamu umusifuzi asifura ko yaraririye.

Ku munota wa 16 ku ruhande rw’ikipe ya Nigeria habayeho gusimbuza Alimi Jamiu wari wahawe ikarita y’umuhondo yasimbuwe na Orjikalu Okogbue.

Ku munota wa 30 w’igice cya mbere Nigeria yahujije igitego ku buryo bwari bwabazwe ku ishoti ryatewe na Okoro Osadebamwen Moses.

Ku munota 43 ni bwo habonetse koloneli ya mbere ku ruhande rw’ikipe ya Nigeria yatewe na Aggreh Abus Prince ayitera mu maboko y’umuzamu wa Niger.

Igice cya mbere cy’umukino wahuzaga Niger na Nigeria cyarangiye amakipe yose anganya ubusa ku busa.

Amakosa yagaragaye muri uwo mukino nuko umusifuzi wo kuruhande baygaragaye ko atigeze yita kurarira kwabakinnyi ba Nigeria.

Ku munota 46 w’igice cya kabiri Okoro Asadebamwen Moses yinjije igitego cya mbere cya Nigeria.

Ku munota wa 48 w’igice cya kabiri cy’umukino ku ruhande rwa Niger habayeho gusimbuza Imarana Seyni yasimbuwe na Adebayor Zakari Victorien Adje, Issiakou Koudize yasimbuwe na Ibrahim Paraiso Moussa.

Ku munota wa 52 ku ruhande Nigeria habayeho gusimbuza Adeniji Babatunde Temitope yasimbuwe na Chikatara Chisom Elvis.

Kumunota 58 ku ruhande rw’ikipe ya Niger habayeho gusimbuza, Mahamadou Souley Salamoun yasimbuwe na Ganiyu Elh Tidjani Hutmanu Elh Tijani.

Ku munota wa 64 ku ruhande rw’ikipe ya Nigeria habayeho gusimbuza Ibenegbu Bartholomew yasimbuwe na Muhammed Usman.

Ku munota wa 74 w’igice cya kabiri Chikatara Chisom Elvis winjiye asumbuye yijije igitego cya kabiri cya Nigeria ku mupira mwiza yahawe na Aggreh Obus Prince.

Ku munota wa 81 w’igice cya kabiri Adebayor Zakari Victorien Adje winjiye asimbuye ni we watsinze igitego cya mbere cya Niger.

Ku munota wa 82 w’igice cya kabiri Chikatara Chisom Elvis yatsinze igitego cya gatatu cya Nigeria.

Ku munota wa 92 Chikatara Chisom Elvis yatsinze igitego cya kane ari na cyo cya nyuma muri uyu mukino.

Umukino warangiye ari ibitego 4 bya Nigeria kuri 1 cya Niger, igitego cya kane cyabonetse mu minota itatu y’inyongera.

Urutonde rw’abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Nigeria
Ikechukwu Ezanwa, Chima Uche Akas, Alimi Jamiu, Aggreh Abus Prince, Afeanyi Mathew, Adeniji Babatunde Temitope, Onobi Paul Odeh, Ibenegbu Bartholomew, Mathew Etim, Okoro, Osadebamwen Moses na Eze Stephen.

Urutonde rw’abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Niger
Moussa Alhassane Alzouma, Inoussa Amadou, Musa Shehu,

Youssouf Oumarou Alia, Idrissa Halidou Garba, Souleymane Dela Sakou, Imarana seyni, Boureima Abdoulaye Katkore Amadou, Mahamadou Souley Salamoun na Issiakou Koudize.

M.FILS/ Rushyashya.net

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze