LATEST NEWS
New section No6
CHAN : Ibihugu 3 muri ¼, 2 byarasezerewe, amakarita 2 atukura,... Ibimaze kuranga imikino 16 imaze gukinwa
Publish Date: dimanche 24 janvier 2016
VISITS :428
By Admin

Mu gihe kuri icyi Cyumweru tariki ya 24 Mutarama 2016, hatangira imikino y’umunsi wa 3 ari na wo wa nyuma mu matsinda agize CHAN iri kuba ku nshuro ya kane hano mu Rwanda, ibihugu bitatu muri 16 byitabiriye iri rushanwa byamaze kubona tike ya ¼ mu gihe ibindi bibiri byamaze gusezererwa muri iyi CHAN.

Guinea ikomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe mu kwishyura iturutse inyuma, ubugira kabiri

Ni irushanwa ryatangiye tariki ya 16 Mutarama, mu mijyi itatu ya hano mu Rwanda, Kigali, Huye na Rubavu.

CHAN yaritabiriwe...........

Kuri uyu wa Gatandatu, nibwo imikino y’umunsi wa kabiri mu matsinda y’iri rushanwa wasojwe mu gihe imikino isoza iy’amatsinda itangira kuri iki Cyumweru.
Ibitego 37

Mu mikino 16 imaze gukinwa muri CHAN y’uyu mwaka, hamaze kubonekamo ibitego 37.

Ni ukuvuga ko impuzandengo kuri buri mukino, nibura habonekamo ibitego 2.3.
Umukino Nigeria yatsinzemo Niger ibitego 4-1 ni wo wabonetsemo ibitego byinshi mu gihe kunganya ubusa ku busa bimaze kuba inshuro 2.

Ahmed Akaichi wa Tunisia, umaze gutsinda ibitego 3

Kunganya gukomeye kumaze kugaragara ni 2-2, ku ruhande rwa Guinea yishyura iturutse inyuma !

munya Nigeria, Chisom Chikatara Elvis, umwe rukumbi watsinze ibitego bitatu mu mukino umwe mu iri rushwanwa ubwo batsinda Niger ibitego 4-1, ni we umaze kubona incundura inshuro nyinshi n’ibitego 4 mu gihe umunya Tunisia, Ahmed Akaichi we amaze gutsinda ibitego bitatu muri rushanwa.

Umukongomani Joel Kimwaki, kapiteni wa Congo Kinshasa, ni we mukinnyi rukumbi, umaze kwitsinda igitego muri iri rushanwa, hari mu mukino batsinzemo Angola ibitego 4-2.

RD Congo yabonye tike ya 1/4 itsinze Ethiopia na Angola

Ibihugu 3 muri ¼

Mbere yuko imikino isoza iyo mu matsinda itangira uyu munsi, amakipe y’ibihugu by’u Rwanda, RD Congo na Zambia, yamaze kwizera gukomeza muri ¼ .
Muri ibi bihugu ariko, ikipe y’u Rwanda Amavubi ni yo yonyine yamaze kwizera kuzamuka ari iya mbere mu gihe izindi zizategereza imikino isoza amatsinda.

Ibihugu 2 byarasezerewe !

Zimbabwe (bambaye umunhondo) baraye basezerewe

Kugeza ubu, Angola yo mu itsinda B na Zimbabwe yo mu itsinda D ni yo makipe yamaze kumenya ko adashobora gukomeza muri ¼ nyuma yo gutsindwa imikino yombi ibanza mu matsinda mu gihe andi makipe agihanyanyaza, amenshi arwana n’imibare isa n’idashoboka.


M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...