LATEST NEWS
New section No6
CHAN2016:Zambie itsinze bigoranye umuturanyi zimbabwe
Publish Date: mardi 19 janvier 2016
VISITS :203
By Admin

Ni umukino ubanza mu itsinda rya 4, mu irushanwa ry’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo mu mupira w’amaguru CHAN 2016, riri kubera mu Rwanda, wahuza Zimbabwe na Zambia.

Zambia FC ibifashijwemo n’umusore Isaac Chansa, yabashije kubona amanota 3 imbere y’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe bahangana bikomeye, iyitsinze igitego 1-0.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari 0-0 hagati y’imande zombi, yaba Zambia na Zimbabwe zagiye zibura amahirwe yo kuba zabona igitego, ariko ikipe ya Zimbabwe yigaragaje cyane kurusha Zambia.

umukinnyi Edmore Chirambadare yabonye uburyo 2 wenyine ku munota wa 12 n’umunota wa 40, bwo kuba yafungura izamu ryari ririnzwe na Jacob Banda, ariko ntiyabasha kububyaza umusaruro.

Buretse uyu musore kandi Edmore, na mugenzi we Ronald Chitiyo Dynamos yagoye bikomeye ikipe ya Chipolopolo mu kibuga hagati.

Iyi kipe ya Zambia yakinaga na Warriors za Zimbabwe, na yo yabonye uburyo 2 imbere y’izamu bwabonywe na Mwelwa Mwape ukinira Zesco United na kapiteni we Christopher Katongo wa Green Buffaloes ariko ntibwagira umusaruro butanga.

Igice cya 2 cyatangiye kihuta cyane ku makipe yombi, ariko Zimababwe yagakwiye kuba yahise ifungura amazamu ku munota wa 46, igitego cyahushije Ronald Chitiyo asigaranye n’umuzamu.

Zambia yabaye nk’ikanguka maze itangira gusatira bikomeye ariko inabona koruneli zikurikiranye.
Myugariro wa Zimbabwe Elisha Muroiwa ukinira Dynamos yagoganye n’umukinnyi wa Zambia biba ngombwa ko ajya kuvurirwa hanze.

Uyu mwanya myugariro wa Zimbabwe yarimo avugwa, ni bwo Zambia umusore Mwelwa Mwape yahinduye umupira usanga Isaac Chansa ahagaze wenyine, ahita afungura amazamu.

Ikipe ya Zimbabwe yasatiriye bikomeye ishaka uko yakwishyura igitego, ariko uko bageze imbere y’izamu amahirwe yabo bakayapfusha ubusa.
Zambia yakoze impinduka nayo itangira kwiharira umupira, ibuza ikipe ya Zimbabwe kuba yakomeza kuyotsa igitutu.

Zimbabwe uko iminota yakomezaga kwicuma ni ko yakomezaga kongera imbaraga, ariko kubona igitego birayangira.

Iminota 3 yinyongera yongeweho ntacyo yafashije Indwanyi za Zimbabwe, birangira Chipolopolo itwaye amanota 3.

Umukino uhuza Zambia na Zimbabwe uba urimo agapingane gakomeye, dore ko ibi bihugu bibanyi byo muri Africa y’Epfo, nta kipe n’imwe yemera ko irushwa n’indi.
Aya makipe ari kumwe mu itsinda rimwe n’ikipe y’igihugu ya Uganda ndetse na Malia.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga :

ZIMBABWE : 1. Donovan Bernard, 2.Muroiwa Elisha, (58’, Stephen Mukatuka) 3. Ocean Mushure, 4. Lawrence Mhlanga, 6. Hardlife Zvirekwi (C), 8. John Gerrard Takwara, (71’, 7. Rodreck Mutuma)9. Farai Edwin Madhanaga, 11. Ronald Chitiyo 21. Edmore Chirambadare (80’, 17 Tatenda Marchall Mudehwe) , 10. Knox Mutizwa, 18. Francisco Zekumbawira.

M.FILS

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...