LATEST NEWS
New section No6
Charly na Nina baririmbye indirimbo z’indundi mu gitaramo bakoreye i Bujumbura
Publish Date: mardi 27 décembre 2016
VISITS :2044
By Admin

Itsinda ry’abahanzi Charly na Nina baririmbye indirimbo zirimo Itiro ry’Inka ya Bahaga umwe mu bahanzi ba kera bo mu Burundi.

Ni mu gitaramo gikomeye aba bahanzi nyarwanda bakoreye mu Burundi, kuri uyu wa 25 Ukuboza 2016, ahitwa Lacosta Beach, kuri Kibenga Lac mu Mujyi wa Bujumbura.

Ni igitaramo cyari cyitezweho byinshi, aho bwa mbere itsinda rya Charly na Nina ryagiye gutaramira muri iki gihugu. Charly yari yambaye utwenda tugufi ; agakabutura gato k’umukara kerekana uko ateye n’amaguru yose hamwe n’agapira kagufi nako kagaragaza umukondo. Yari yarengejeho agapira k’umutuku kagufi k’indondo gasa nk’ak’imbeho.

Na Nina ni nk’uko nawe yari yambaye, gusa batandukanira ku mabara kuko we ubururu n’umweru.

Mbere yo kuririmba indirimbo bakunzweho cyane muri iki gihugu Nina wo muri iri tsinda yabanje kubaza Abarundi bari bitabiriye iki gitaramo ati “Mbere y’uko turirimba Agatege n’Indoro nta zindi mushaka ko tubaririmbira ?” bose batera hejuru baririmba bati “Agatege !!!”

Nuko Nina agira ati “Sawa, sawa, tugende. Indoro n’Agatege turaziririmba,” nuko bahita baririmba iyitwa ‘Amabaruwa’ ya Muganwa Desire ari we Farious. Baje no kuririmba n’izindi ndirimbo zabo zirimo Owooma baririmbanye n’umuhanzi w’Umugande Geosteady.

Abafana ku mbuga nkoranyambaga bagiye bagaragaza ko iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi cyane, ndetse banashyira kuri twitter amafoto yerekana ko byari bishyushye. Hari n’abandi bifashishije urubuga rwa Youtube bagaragaza uko Charly na Nina baririmbye izi ndirimbo.

IBITEKEREZO
Nimpaye Elie

charly na nina nabakobw bakundwa cyane mu gihugu c'uburundi bisab kugumizako ibiteramo


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...