LATEST NEWS
New section No6
Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’
Publish Date: vendredi 6 janvier 2017
VISITS :2523
By Admin

Abahanzi Charly na Nina bavuga ko batunguwe no kutibona ku rutonde rw’abahanzi 10 bakunzwe mu Rwanda, kandi ko batiyumvisha uko rwakozwe.

Aba bahanzi babwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru ko abahanzi bagaragara babatunguye.

Kuri bo, uru rutonde rw’abahanzi bazajya muri Primus Guma Guma Super Star ngo rusekeje.

Ku rutonde rwakozwe, aba bahanzi ntibaza no muri 19 bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda, kuko abariho ni :

1. Bruce Melody 75%

2. Jules Sentore 57.5%

3. Urban Boyz 57.5%

4. Christopher 55%

5. Allioni 50%

6. Danny Vumbi 42.5%

7. Danny Nanone 37.5%

8. Umutare Gaby 35%

9. Teta Diana 32.5%

10. TBB 32.5%

11. Mico The Best

12. Active

13. Uncle Austin

14. Bull Dogg

15. Green P

16. Fireman

17. Young Grace

18. Edouce

19. Odda Paccy

Nina yagize ati “Tukibyumva byaradutunguye cyane, biratangaje cyane kubera ko urutonde rwari rusekeje, munyihanganire kubyerura nkabivuga ntyo, ariko ntabwo tuzi icyabaye [aseke]”.

Chaly amwunganira avuga ko bo basanga barakoze cyane ibyo bashoboye byose, ndetse n’indirimbo zabo zigakundwa, ko rero bitumvikana ko batibonye mu bahanzi bakwiye kujya kuri uru rutonde.

Bongeraho kandi ko ibyo byashimangirwa na buri munyarwanda wese ukurikirana iby’umuziki wo mu Rwanda.

Charly agira ati “Hari abantu bakoze cyane cyane cyane (abitsindagira), baruta abashoboye kujyamo hariya ; abahanzi nyarwanda turi benshi cyane hari abakoze cyane bafite indirimbo nyinshi zikunzwe bari bakwiye kujyamo hariya bagombaga kuba barimo hariya batagezemo.”

Aha aba bakobwa bashimangira ko atari bo bonyine bimwe amahirwe bayakwiriye, ko hari n’abandi nkabo batari muri iri rushanwa bari babikwiye nyamara hari abarimo batari babikwiriye.

Nina yabwiye Iki Kinyamakuru ko abafana b’umuziki wabo babohereje ubutumwa babagaragariza ko nabo bababajwe cyane n’uko bataje kuri uru rutonde.

Ati “abafana bacu byarababaje kubera ko bari bazi ko tuzajyamo byarabatunguye”.

Gusa kuri Charly na Nina bavuga ko ibi bitazabaca intege, ko kuri bo urugendo rugikomeza berekana impano zabo.

Bati “Ntabwo dukora umuziki kubera ‘Guma Guma’, dukora umuziki kubera ko turi abahanzi ; Guma Guma iyo utayigiyemo ntabwo uhagarika umuziki, ntibivuze ko utabona akazi, ntibivuze ko utakora amashusho, ntibivuze ko utakora ibitaramo, ubu ubuzima burakomeje pe.”

Aba bahanzi barategura igitaramo muri Uganda kizaba kuwa 15 Mata 2016.

Mu byumweru bitatu biri imbere barashyira hanze indirimbo nshya bise “Agatege”, bizeye ko izakundwa kurusha “Indoro”.

Bari kumwe na Big Fizzo, Charly na Nina bakoze Indoro iri mu ndirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda (Ifoto/Irakoze R.)

IBITEKEREZO
koko

nibyo rwose aba bakobwa barashoboye urebye neza njye nabashira ku mwanya wa mbere

musafiri obed

hoya byo nukuri. aba bana babakobwa barakoze cyane, baravunitse. kd bazi kuririmba, over all ninabeza. nukuri kutabashyira muri gums guma. nange birsmbabajr kubyumva. anyways Charly

Alain

Ibyo abo bakobwa bavuga ni ukuri nanjye mbona muri ikigihe nta Groupe cyangwa umuhanzi kugiticye mu Rwanda wapfundura imishumi yikweto zabo


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

10-04-2017

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera...