LATEST NEWS
New section No6
Kuri uyu wa mbere : Congo Kinshasa na Cameroon mu mukino wo gukwepa Amavubi
Publish Date: lundi 25 janvier 2016
VISITS :318
By Admin

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mutarama 2016, ikipe y’igihugu ya Congo Kinshasa irakina na Cameroon mu mukino wo guhatanira umwanya wa mbere mu itsinda rya kabiri urabera kuri stade ya Huye saa 16:00.

Ethiopia (yambaye icyatsi) irasabwa gutsinda Angola

Uyu mukino, uraza kubera rimwe n’urahuza Angola na Ethiopia kuri Stade Amahoro i Remera.

Congo Kinshasa na Cameroon zirahatanira kudahura n’u Rwanda.

Angola yamaze gusezerwa nyuma yo gutsindwa na Cameroon na RD Congo

Mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda yamaze kubona tike ya ¼ iyoboye itsinda rya mbere, itegereje ikipe ya kabiri mu itsinda B, bazahura muri ¼.

Congo Kinshasa irahabwa amahirwe yo kuzamuka iyoboye itsinda rya kabiri. Ni nyuma yo gutsinda imikino ibiri ibanza yayihuje na Ethiopia na Angola.

Cameroon ni iya kabiri kugeza ubu n’amanota 4, nyuma yo gutsinda Angola igitego 1-0, ikanganya na Ethiopia ubusa ku busa.

Congo irasabwa nibura inota rimwe rikayihesha gukomeza ku isonga muri iri tsinda mu gihe Cameroon itsinze, ari yo yazamuka ari iya mbere.

Amahirwe ya buri kipe mu itsinda B

RD Congo

Congo Kinshasa yamaze kwizera tike ya ¼ ikeneye nibura inota rimwe kugira ngo ibe yazamuka ari iya mbere, biyirinde guhura n’u Rwanda rwakiriye iri rushanwa, bityo ibe yahura na Cote d’ivoire.

Cameroon

Cameroon irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo yizere kuzamuka ari iya mbere muri iri tsinda. Bitabaye ibyo, irasabwa kunganya kugira ngo izamuke ari iya kabiri kuko igihe yatsindwa na Congo Kinshasa, Ethiopia igatsinda Angola, iyi kipe ya Roger Milla ishobora gusezererwa bagendeye ku bitego amakipe yombi azigamye dore ko amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

Ethiopia

Ethiopia ifite inota rimwe yakuye kuri Cameroon, irasabwa gutsinda Angola mu mukino bafitanye kuri uyu wa Mbere kugira ngo yizere nibura gukomeza mu gihe Cameroon yatsindwa na Congo Kinshasa, ubundi bagakizwa n’ibitego byavuye mu mikino yombi.

Angola

Palancas Negras, ikipe y’igihugu ya Angola, yamaze gusezererwa muri iri rushanwa, nyuma yo gutsindwa na Cameroon igitego 1-0 ndetse na DR Congo ibitego 4-2.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...