LATEST NEWS
New section No6
Cristiano Ronaldo asanga Messi ariwe uzegukana umupira w’izahabu Ballon d’OR
Publish Date: lundi 16 novembre 2015
VISITS :156
By Admin

N’ubwo rutahizamu kabuhariwe Cristiano Ronaldo yemeza ko umwaka w’imikino ushize wamubereye mwiza kurusha indi yose nk’umukinnyi ku giti cye, uyu musore avuga ko azi neza ko nta mahirwe afite yo kwegukana umupira wa zahabu, ko ahubwo abona byanze bikunze iki gihembo giteganijwe gutangwa mu minsi ya vuba kizegukanwa na Lionel Messi.


Kuba Messi afatanije n’ikipe ye ya FC Barcelona yarabashije kwegukana ibikombe bitandukanye birimo igikombe cya shampiyona La liga, Copa del Rey na UEFA Champions league, ibi nibyo mukeba we ashingiraho avuga ko ariwe ufite amahirwe yo kwegukana umupira w’azahabu w’umukinnyi w’umwaka ku isi.

“ Tuvugishije ukuri, ndatekereza ko Messi azegukana igihembo. Igihembo nk’iki kigenwa hagendewe ku manota kandi yatwaye ibikombe. Yegukanye Champions league na La liga.”, Cristiano Ronaldo mu kiganiro na The Jonathan Ross Show.
Cristiano Ronaldo yaherukaga gutwara ballon d’or inshuro ebyiri zikurikiranije ariko ubu amahirwe asanga ari aya mukeba we Messi.

Abajijwe imibanire ye na Messi n’uburyo amufata. Cristiano Ronaldo yavuze ko Messi babana mu buryo busanzwe, bubahana kandi akaba azirikana ko bamaze imyaka umunani yose aribo bihariye ibihembo bya zahabu bagenda basimburanaho.

Ati “ Mfite umubano usanzwe na Messi. Tumaze guhirira/gusangira uru rwego rwo hejuru rwa FIFA inshuro 8. Nta w’undi wigeze abigeraho mu bihe byashize, uretse twe. Rero ni byiza. Mfite umubano mwiza nawe, ntabwo turi inshuti za cyera cyane, ariko turubahana.”

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...