LATEST NEWS
Imyidagaduro
Cristiano Ronaldo yatwaye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa 2016
Publish Date: mardi 10 janvier 2017
VISITS :291
By Admin

Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro uzwi nka Cristiano Ronaldo umunya-Portugal ukinira Real Madrid yegukanye igihembo gihabwa umukinnyi wahize abandi mu kwitwara neza ku rwego rw’isi, igihembo gitangwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA).

’FIFA Best Player of the Year Award’ ni igihembo cyatanzwe mu birori byaberaga i Zurich mu Busuwisi aho FIFA ifite icyicaro, umuhango wari witabiriwe n’ibikomerezwa mu mupira w’amaguru ku isi barimo na Sir Alex Fagurson wahoze atoza Manchester United, Ronaldo Luís Nazário de Lima bita Igifaru ndetse n’abandi bagiye batandukanye bafite icyo bazwiho muri ruhago y’isi.

Cristiano Ronaldo

Cristiano Ronaldo ahawe iki gihembo bigendanye no kuba ikipe y’igihugu ya Portugal yarayifashije gutwara igikombe cy’u Burayi ndetse na Real Madrid abereye inkingi ya mwamba akayifasha gutwara igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League 2016) ndetse n’irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza ku migabane.

Uyu mugabo w’imyaka 31, atwaye iki gihembo ku nshuro ya kane (4) ahigitse Lionel Messi wa FC Barcelona na Argentine cyo kimwe na Antoine Griezman umufaransa ukinira Atletico Madrid.

Mu gihe ikipe ya Real Madrid yari ihafite abakinnyi n’umutoza ZineDine Zidane, ikipe ya FC Barcelone na Lionel Messi ntibari bahari kuko batanze impamvu bavuga ko bahugiye mu kwitegura Athletic Bilbao mu mukino w’igikombe cy’umwami bazakina kuwa Gatatu.

Atletico Nacional yahawe igihembo cyigenerwa umukinnyi, ikipe kandi undi wese wagaragaje ubworoherane mu mupira w’amaguru ku isi.Iyi kipe yo muri Colombia yahawe iki gihembo nyuma yaho yemeye ko igikombe yari gukinira na Chapecoense ku mukino wa Copa Sudamericana bakiyihereza kuko iyi kipe (Chapecoense) yagize insanganya abakinnyi n’abatoza bayo bagatikirira mu mpanuka y’indege ubwo bari bageze i Medelin bajya gukina.

Abafana b’ikipe ya Liverpool na Borussia Dortmund bahawe igihembo gihabwa abafana b’ikipe (Club) cyangwa abafana b’ikipe y’igihugu bigaragaje bafana mu buryo budasanzwe. Mohd Faiz Subri ukinira ikipe ya Penang muri shampiyona ya Malaysia niwe wahawe igihembo kiswe “FIFA Puskas Award”, igihembo gihabwa umukinnyi watsinze igitego cyiza kurusha abandi.

Silvia Neid umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Budage (Abakobwa) niwe wahembwe nk’umutoza w’umwaka wa 2016. Uyu yatangiye gutoza ikipe y’igihugu kuva mu 2005. Ku rundi ruhande, Claudio Ranieri umutoza wa Leicester City niwe wahawe iki gihembo mu cyiciro cy’abagabo. Mu mwaka wa 2016 nibwo Leicester City yatwaye igikombe cya shampiyona y’Abongereza nyuma y’imyaka 132 bategereje icyo bizabyara bityo bituma isi yose ivuga ko uyu mutoza adasanzwe.

Claudio Ranieri wafashije Leicester City kugira ijambo ku rwego rw’isi

Carli Lloyd umukobwa ukinira ikipe ya Houston Dash na Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe wahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza nyuma yo kuba iki gihugu cyaranatwaye igikombeb cy’isi mu mpera za 2015, ikipe uyu mukobwa yari arimo.
Abakinnyi 11 bari mu ikipe y’isi :

Umuzamu : Manuel Neuer (FC Bayern Munich)

Ba myugariro : Dani Alves (Juventus), Sergio Ramos (Real Madrid), Gerard Pique (FC Barcelona), Marcelo (Real Madrid)

Bakina hagati : Andres Iniesta (FC Barcelona), Luka Modric (Real Madrid), Toni Kroos (Real Madrid)

Abashabika ibitego : Lionel Messi (FC Barcelona), Luis Suarez (FC Barcelona), Cristiano Ronaldo (Real Madrid)

Silvia Neid umudamu wahize abandi batoza baba ku mubumbe dutuye

Abafana ba Liverpool na Borussia Dortmund nibo bakora ikitwa ’Gufana’ bya nyabyo

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Koffi Olimide yababarijwe i Kigali n’umufana we wishwe arashwe na Polisi

Koffi Olimide yababarijwe i Kigali n’umufana we wishwe arashwe na...

NEW POSTS
Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis Ababa

23-01-2017

Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis...

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera - Perezida Kagame

23-01-2017

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera -...

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

23-01-2017

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye...

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika